Inyungu iva mu musaruro w’ubuhinzi woherezwa hanze yikubye inshuro esheshatu mu myaka 26 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 26 ishize, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zatejwe imbere kandi zigira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu uru rwego rugira uruhare rusaga 30 % ku musaruro mbumbe w’igihugu ndetse rukiharira 50 % by’inyungu iva mubyo u Rwanda rwohereza hanze. Uru rwego ruha akazi kimwe cya gatatu cy’abaturarwanda bagejeje igihe cyo gukora.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu biva mu buhinzi byoherezwa hanze yavuye kuri miliyoni 70 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 421.1 z’amadolari mu 2020.

Mu bihingwa byagize uruhare muri ubwo bwiyongere harimo icyayi, ikawa, ibireti n’ibindi nk’indabyo, imbuto, imboga, ibinyampeke n’ibindi.

Amafaranga aturuka mu ikawa yavuye kuri miliyoni 38 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 62.4 z’amadolari mu gihe ayavaga mu cyayi mu 1994 yari miliyoni 17.5 z’amadolari, kuri ubu hakaba havamo miliyoni 92.54 z’amadolari.

Mu bworozi, inka mu banyarwanda zariyongereye kuko zavuye ku nka 172 000 zikagera ku nka 1 300 000, harimo inka ibihumbi 380 zatanzwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006.

Umukamo nawo wariyongereye kuko wageze kuri litilo z’amata 847,178,000 uvuye kuri litilo 7,206,000 mu 1994.

RAB kandi igaragaza ko mu gihugu kuri ubu hari amakusanyirizo y’amata 132 avuye ku makusanyirizo atageze kuri atanu yari ahari mu 1994. Ikigereranyo cy’amata umunyarwanda anywa ku mwaka cyavuye kuri litilo 1.2 ku mwaka, kigera kuri litilo 70 ku mwaka.

Umusaruro w’amafi mu Rwanda nawo wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ugera kuri toni 35 321.

Kuri ubu u Rwanda rurajwe ishinga n’ubuhinzi n’ubworozi butuma igihugu cyihaza mu biribwa, kandi urubyiruko rugashishikarizwa kwitabira ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.

Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari mu buhinzi n’ubworozi bageze kuri 12 000.

Icyayi kiracyari kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi
Umusaruro w'ubuhinzi ukomeje kwiyongera
Umusaruro w'ubuhinzi wagiye wongerwa n'imbaraga zashyizwe mu ikoranabuhanga ry'ubuhinzi no guhinga imbuto z'indobanure
Mu masoko menshi ibiribwa bicuruzwa ni ibyera mu Rwanda
Ubworozi bw'inkoko bwateye imbere cyane mu myaka 26 ishize
Kugeza mu Rwanda habarirwa inka zisaga miliyoni 1.3 zirimo izatanzwe muri gahunda ya Girinka
Kubera guteza imbere ubworozi bw'inkoko , amagi asigaye aboneka ari menshi
Umusaruro w'amafi mu Rwanda wikubye inshuro 26 mu myaka 26 ishize
Intego u Rwanda rwihaye ni ukwihaza mu biribwa, urubyiruko rukabigiramo uruhare rukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .