00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yagabanyije inyungu fatizo yayo igera kuri 7%

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 May 2024 saa 04:10
Yasuwe :

Komite ya Banki Nkuru y’Igihugu ishinzwe politiki y’imari yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo, ikigeza kuri 7% kivuye kuri 7,5% yariho kuva muri Kanama 2023.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi, Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, yasobanuye ko bitewe n’umusaruro mwiza wavuye mu gihembwe cy’ubuhinzi cya A, aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wavuye kuri 8,9% mu gihembwe cya kane cya 2023, ugera kuri 4,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Yagize ati “Hashingiwe ku iteganyamibare ryakozwe, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50, kigera kuri 7%.”

Guverineri Rwangombwa yakomeje ati “Mu gihembwe cya mbere cya 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanutse ugera ku mpuzandengo ya 4,7% uvuye ku mpuzandengo ya 8,9% mu gihembwe cya kane 2023 ahanini biturutse ku igabanuka rinini ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.”

Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko igabanyuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, ryatewe n’igabanyuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga birimo umuceri, isukari n’ibigori, kandi ko igabanyuka ry’umuvuduko w’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba ryaturutse ku musaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga.

Yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka ku ngufu byo byiyongereye kubera ko ibiciro by’ibicanwa byari hejuru, bitewe n’imvura nyinshi yahungabanyije umusaruro w’amakara, ikanabangamira uburyo bwo kuyageza ku isoko.

Byitezwe ko mu mwaka wa 2024 na 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzakomeza kuba hafi ya 5%, bitewe n’igabanyuka ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi ushobora kuguma ku kigero gishimishije.

Ku rundi ruhande ariko, yasobanuye ko iri teganyamibare rishobora gukomwa mu nkokora n’ibibazo bikomeje kugaragara muri politiki mpuzamahanga n’ihindagurika ry’ibihe.

Icyuho cy’ibyatumijwe mu mahanga n’ibyoherejweyo cyiyongereyeho 9,6%

Mu gihembwe cya mbere cya 2024, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kazamutseho 5,9% bitewe ahanini n’itumizwa ry’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi ibitumizwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi na byo byariyongereye. Gusa ariko, ibikomoka ku ngufu n’ibyifashishwa n’inganda bitumizwa byaragabanyutse.

Umusaruro wavuye mu byoherejwe mu mahanga wo wagabanyutseho 0,2% biturutse ku igabanyuka ry’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga, cyane cyane kawa n’ibitunganyirizwa mu nganda, ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Rwangombwa yatangaje ko umusaruro w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu bihugu bihana imbibi wo wazamutse, ariko ko bitewe n’izamuka rinini ry’ibyatumijwe mu mahanga muri rusange ugereranyije n’ibyoherejwe, “icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho 9,6%.”

Bitewe n’iki cyuho, muri Werurwe 2024 agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari kamanutseho 2,08%, ariko ku kigero kiri hasi ugereranyije n’uko byari bimeze muri Werurwe 2023 kuko ho kari karamanutseho 3,07%.

Mu rwego rwo gukumira ingaruka z’igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, Rwangombwa yasobanuye ko byitezwe ko u Rwanda ruzakomeza kugira ubwizigame bw’amafaranga y’amahanga afite agaciro kari hejuru, bwafasha mu gutumiza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi mu gihe cy’amezi ane biturutse kuri aya mafaranga yitezweho kwinjira muri iki gihugu.

Komite ya Politiki y’ifaranga yafashe icyemezo cyo gukomeza gukurikiranira hafi inzitizi zishobora gutuma umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uhindagurika ku kigero kitari cyitezwe, kandi ko nibibaho, izafata ingamba zikwiye kugira ngo uyu muvuduko ugume mu mbago ya 2 na 8%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yasobanuye ko inyungu fatizo yagabanyijwe kuko ibiciro ku masoko byagabanyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .