Inyungu fatizo BNR itangiraho inguzanyo yagumishijwe kuri 4,5%

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yagumishije inyungu fatizo banki ziherwaho inguzanyo kuri 4,5 % mu rwego rwo gufasha ubukungu gukomeza kuzanzamuka nyuma yo gushegeshwa n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ngarukagihembwe ya Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’’u Rwanda yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020.

Inyungu yashyizwe kuri 4,5 % muri Mata uyu mwaka ubwo ibikorwa byinshi byari byarahagaze kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Muri iyi nama hasesenguwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’lsi n’imbere mu gihugu.

Itangazo BNR yageneye abanyamakuru rivuga ko inama yasanze umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu uzatangira kuzanzamuka mu gihembwe cya gatatu bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zorohejwe.

lteganyamibare ryerekenana ko igipimo cy’ihindagurika ry‘ibiciro ku isoko kizagenda kigabanuka uhereye mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka wa 2020, bitewe n’uko igipimo cy’ibisabwa ku isoko kikiri hasi ku rwego rw’lsi n’imbere mu Gihugu, hamwe n’ibiciro byo gutwarira abagenzi hamwe byagabanyijwe uhereye mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Kubera izo mpamvu, hafashwe icyemezo cyo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kuri 4,5%.

Iyi politiki y’ifaranga ya Banki Nkuru yo korohereza ishoramari binyuze mu kugabanya inyungu fatizo igamije gushishikariza abasaba inguzanyo mu mabanki ngo biyongere ibikorwa by’ubucuruzi bizamuke.

Mu bihembwe bitatu bya mbere by’uyu mwaka wa 2020, igipimo mpuzandengo cy’inyungu ku nguzanyo zitangwa na Banki z’ubucuruzi, cyagabanutseho ibice 18 kigera kuri 16,31% ugereranyije n’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2019.

Ibi bivuze ko abantu benshi babasha gufata inguzanyo ku bwinshi kandi bakishyura ku nyungu nto ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

BNR ivuga ko ubushobozi bw’amabanki y’ubucuruzi bwo gutanga inguzanyo nabwo bwakomeje kwiyongera, bitewe n’ingamba zafashwe. Mu mpera za Nzeri 2020, igipimo cy’amafaranga akoreshwa mu gihugu, cyiyongereyeho 23.1% ugereranyije na Nzeri 2019, n’aho inguzanyo ku bikorera zizamukaho 17,4%.

Raporo y’lkigega Mpuzamahanga cy’Imari yo mu Ukwakira 2020, yerekana ko ubukungu bw’lsi buzahungabana ku kigero cya 4,4%, hasi gato y’igipimo cy’ihungabana cya 4,9% cyateganywaga muri Raporo yo muri Kamena 2020.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2020, umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu wahungabanye ku kigero cya 12,4% bitewe n’ifungwa ry’ibikorwa by’ubukungu mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus, ariko BNR ivuga ko ibipimo byihuse bigenderwaho mu gusesengura uko ubukungu buhagaze, byerekana ko buzazanzamuka mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.

BNR kandi yatangaje ko mu mezi icumi ya mbere y’umwaka wa 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 4,4% ugereranyije n’idolari ry’ Amerika, mu gihe kari kagabanutseho 4,0% mu gihe nk’iki umwaka wa 2019.

Mu mpera za Ukwakira 2020, Igihugu cyari gifite ubwizigame mu madovize buhagije, bwafasha mu gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe cy’amezi 5,8 nta yandi madovize yinjiye.

Kugabanya inyungu fatizo ku nguzanyo bigamije korohereza abashoramari n'abacuruzi kubona inguzanyo zihendutse bateza imbere ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .