00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 35,3 Frw zavuye mu misoro mu 2021/2022

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Intara y’Amajyaruguru yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 35,3 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021/2022 mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliya 29,3 Frw. Intego iyi ntara yari yihaye yagezweho ku kigero cya 120,8%.

Byatangajwe ku wa Kane tariki 6 Ukwakira 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gushimira abasora bitwaye neza haba mu gutanga imisoro myinshi, kutagira ibirarane ndetse no gukurikiza amategeko agenga imisoro muri rusange.

Hari muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yo gushimira abasora beza b’umwaka wa 2021/2022 mu gikorwa ngarukamwaka kigamije kubahuza n’abafatanyabikorwa. Yatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
Mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, iyi ntara yakusanyije miliyari 6,8 Frw mu gihe intego yari ugukusanya agera kuri miliyari 8Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 84,8%.

Akarere ka Gakenke kaje ku isonga muri iyi ntara mu bijyanye no gukusanya imisoro yeguriwe inzego z’ibanze ndetse n’amande aho kakusanyije miliyoni 917,6Frw mu gihe intego yari miliyoni 910,5Frw, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku kigero cya 100,8%.

Komiseri Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo Jean-Louis yavuze ko impamvu hashyizweho ukwezi ko gushimira abasora zirimo kumurikira abikorera n’abafatanyabikorwa, amafaranga yavuye mu misoro n’amahoro.

Ati “Ni ukugira ngo dufate n’umwanya wo kugira ngo tuganire, ahari imbogamizi zishakirwe umuti ariko tubashishikariza abafatanyabikorwa bacu, tunabashimira uruhare rwabo mu kugira ngo tugere ku ntego.”

Yasabye gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’igihugu no mu kuyitanga neza uko amategeko abiteganya, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi za EBM.

Kaliningondo kandi asaba abasora kwirinda magendu n’inyerezwa ry’imisoro no kugira uruhare mu kubirwanya, kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro n’amahoro.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko imisoro yinjijwe mu ntara y’Amajyaruguru yagizwemo uruhare n’abikorera bikagaragaza ko batacitse intege.

Yavuze ko hari imbogamizi zagiye ziboneka zirimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM ya kabiri ariko ubu bishimira ko icyo n’ibindi bibazo bigenda bibonerwa ibisubizo.

Ati “Hari imbogamizi twagaragaje, dushima ko zimwe zakosotse, ubu tukaba twitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM V2”.

Yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gufasha abasora mu bihe bikomeye bari kunyuramo byatewe na covid-19, akangurira abikorera gukora kinyamwuga, bagasora neza, bakoresha EBM kandi bakirinda magendu.

Nta gihugu cyateye imbere kidafite imisoro

Ukwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka kwahuriranye no kwizihiza imyaka 25 ishize RRA ibayeho. Ni urugendo rwaranzwe n’intambwe idasubira inyuma haba mu kongera umubare w’abasora ndetse no kongera ingano y’amafaranga ava mu misoro ari na yo afasha mu kubaka igihugu.

Mu gikorwa cyo gushimira abasora mu Majyaruguru, GOICO Ltd ni yo yabaye indashyikirwa

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangiye gikusanya miliyoni 100 Frw, muri uyu mwaka wa 2022 cyinjije miliyari 2000 Frw. Umubare w’abasora wagiye wiyongera ku mpuzandengo ya 32,7% buri mwaka kuva mu 1999 kugeza mu 2022.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yavuze ko umusanzu abasora batanga binyuze mu misoro n’amahoro ugira uruhare runini kandi rugaragara mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abagituye.

Yatanze ingero z’ibikorwaremezo birimo imihanda myiza, amashanyarazi, amazi meza, amashuri, amavuriro, imiyoboro y’ikoranabuhanga, imiturire igendanye n’igihe tugezemo, kubungabunga umutekano, gahunda zinyuranye zigamije gukumira ibiza, kurwanya ubukene n’ibindi.

Ati “Imisoro ifitiye akamaro igihugu by’umwihariko abasora bakarushaho kuko nibo batuma cya gihugu gitera imbere. N’ibihugu byagiye bitera imbere byose, ni uko byagiye bigira abasora beza.”

Yakomeje agira ati “Icyiza twebwe nyuma ya Covid-19 , abasora basubiye mu bikorwa byabo, bagerageza kwitanga uko bashoboye, ibyo batugaragarije uyu munsi twabonye ko barushijeho kugera ku ntego kandi hari n’abarengeje iyo ntego.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021.

Minisitiri Maj Gen Murasira ati “Biragaragaza ko uruhare runini ari urw’abasora kandi byagaragaye ko bafite n’imyumvire myiza izafasha mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Nongeye gusaba abasora bose bo muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, guhora muharanira intego yo guteza imbere Intara yanyu n’igihugu cyacu mutanga uko bikwiriye imisoro n’amahoro bisabwa, mwirinda magendu, kandi mwese mukoresha uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi ya EBM nk’uko bigenwa n’ amategeko.”

Abo mu Majyaruguru batanze imisoro neza bashimiwe

Mu kwizihiza uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, RRA itanga ibyemezo by’ishimwe ku batanze umusoro mwinshi kandi bakayitangira ku gihe, kuba badafite ikirarane na kimwe cy’umusoro kandi nta makosa yabagaragayeho.

Abahemwe kandi basabwa kuba baritabiriye gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga , kuba bakoresha neza EBM 5 ndetse no kuba yarahize abandi mu karere akoreramo.

Sosiyete ya GOICO Ltd [Gorilla Investment Company] ihuriweho n’abacuruzi batandukanye mu Mujyi wa Musanze ikaba by’umwihariko ariyo yubatse inyubako y’isoko rya Musanze yinjije mu isanduku ya Leta, imisoro ingana na 127,368,803 Frw.

Hashimiwe kandi Sosiyete ya Blecom icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kawunga mu Karere ka Gicumbi ikaba yarinjije mu isanduku ya Leta 25,126,267 Frw. Sosiyete ya Gakenke General Construction Ltd, ikora imirimo y’ubwubatsi iherereye mu Karere ka Gakenke yo yinjije mu isanduku ya Leta 11,520,551 Frw.

Ni mu gihe Ikigo Haguruka Alpha Ltd gikora imirimo y’isuku ahantu hatandukanye by’umwihariko muri Kaminuza ya Butaro. Iki kigo cyinjije mu isanduku ya Leta 10,832,792 Frw. Naho Sositeye ya Base Company Ltd ifite uruganda rutunganya ‘Kawunga’ mu Karere ka Rulindo yo yinjije imisoro ingana na 3,379,827 Frw.

Abandi bashimiwe barimo Kiviriza Company Ltd, Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Ltd, Omari Maganya ndetse n’umuguzi muto ariko wahize abandi mu kwaka inyemezabuguzi ya EBM igihe cyoze aguze, Akadata Angelot.

Ni ku nshuro ya 20 Ukwezi Ngarukamwaka kwahariwe gushimira abasora kwizihizwa, bifasha RRA kongera kugira umwanya wo guhura n’abafatanyabikorwa mu kurushaho kungurana ibitekerezo ku birebana no kunoza serivisi z’imitangire y’umusoro.

Abitabiriye ibirori byo gushimira abasora bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abakorera mu Ntara y'Amajyaruguru bari bitabiriye igikorwa cyo gushimira abasora
Maj Gen Murasira Albert yashimiye Intara y'Amajyaruguru ku bwitange ikomeje kugaragaza
Kaliningondo yasabye abasora kwirinda magendu n'inyerezwa ry'imisoro
Akadata Angelot wo mu Karere ka Rulindo ni umuguzi muto wahize abandi mu kwaka inyemezabuguzi ya EBM
Blecom Ltd yo mu Karere ka GIcumbi na yo yahwe igihembo nk'umusoreshwa mwiza
Haguruka Alpha Ltd yo muri Burera ikora imirimo y'isuku muri Kaminuza ya Butaro na yo yahawe igihembo cyo gusora neza
Gakenke General Construction Ltd ubwo yashimirwaga ku bwo gusora neza
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima yo mu Karere ka MUsanze yashyikirijwe igihembo cyayo
Kiviri Company Ltd yo muri Musanze icuruza ibinyobwa bya Bralirwa yahawe igihembo kuko itanga fagitire ya EBM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .