Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abasaba inguzanyo muri banki no mu bigo by’imari biyongereye bagera kuri mliyoni 1,9 bavuye kuri miliyoni 1,5 mu 2020, gusa n’abatarasabye inguzanyo mu mezi 12 ashize bariyongereye kuko bavuye kuri 24% mu 2020 bagera kuri 37% mu 2024.
Imibare igaragaza ko abantu bakuru bafite akazi n’abikorera 69% bakoresha serivisi z’imari binyuze muri za banki, mu gihe 31% bakoresha ibigo by’imari bizwi ariko bitari ku rwego rwa banki.
Raporo Fiscal Risk Statement ya 2024/2025 igaragaza ko ubukungu bwa banki n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda bihagaze neza, imbogamizi ikaba ku nguzanyo zitishyurwa neza ziyongereyeho 4,1% mu mwaka wasojwe mu Ukuboza 2023.
Inguzanyo zitishyurwa neza mu Ukuboza 2023 zari zigeze kuri miliyari 209 Frw zivuye kuri miliyari 127 Frw mu mwaka 2022, ho zikaba zari ziyongereye ku ijanisha rya 3,1%.
Gusa Minecofin igaragaza ko ukwiyongera nk’inguzanyo zitishyurwa neza byaturutse ku nguzanyo zimwe zatanzwe ku buryo umukiliya aba afite uburenganzira bwo gufata amafaranga mu bihe bitandukanye atagombye gusaba indi nguzanyo (credit facility).
Inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo by’imari mu 2023 zageze kuri miliyari 18,6 Frw zivuye kuri miliyari 11,3 Frw mu Ukuboza 2022, bigaragaza izamuka rya 4,3%.
Imibare igaragaza ko abenshi mu basaba inguzanyo baba bagamije gukemura ibibazo bitandukanye birimo iby’ubuzima busanzwe no mu gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi.
Kugeza ubu Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari mu gihugu hose ni 96%, muri bo abakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, ni miliyoni 6.9, bangana na 86% bavuye kuri 62% mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!