Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, inguzanyo nshya zemejwe zazamutseho 33% bingana na miliyari 2.162,9 Frw.
Raporo y’ibikorwa BNR yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, igaragaza ko inyungu ku mafaranga abitswa muri banki z’ubucuruzi zazamutse ku mpuzandengo ya 10%, bitewe n’ibitswa ry’amafaranga ry’igihe kirekire.
Ni mu gihe inyungu ku nguzanyo zagabanutse ku kigero cya 15,97%, bitewe ahanini n’ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa mu gihe gito.
Igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyageze kuri 5% kivuye kuri 3,6%, bitewe no kutabasha kwishyura inguzanyo kwa zimwe muri sosiyete nini.
Ku rundi ruhande Urwego rw’Amabanki rwakomeje kunguka. Inyungu bwite yazamutse ku kigero cya 36,7% igera kuri miliyari 132,5 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko inguzanyo zitishyurwa neza zikiri kuri 5% bitatuma banki zihomba kuko ziba zikibasha kunguka.
Ati “Buriya n’iriya 5% tuba twagaragaje hari ayo baba bahanaguyemo babona atazashobora kwishyurwa neza bakayashyira ku ruhande bakagenda bayakurikirana buhoro buhoro […] kuko iyo habaye imyenda itishyuwe ibanza kwica inyungu zabo za nyungu zagera ahantu wagiye mu bihombo ikica imari yabo.”
“Iyo rero ibyo bibiri bikimeze neza nubwo habaho imyenda itishyurwa neza, iyo ikiri muri cya gipimo cya 5% nubwo iyo ugiye kureba mu mafaranga nyir’izina usanga ari amamiliyari menshi ariko ni amamiliyari menshi ari munsi y’ayandi menshi cyane agaragaza ko badashobora guhomba.”
Yahamije ko nka BNR bahora bagenzura niba izo banki zishobora gutanga inguzanyo cyangwa kwishyuza ingwate ziba zatanzwe.
BNR igaragaza ko n’ubwo umutungo w’amabanki uhagaze neza, 67% by’amafaranga abikijwe yashoboraga kubikuzwa isaha n’isaha (Demand deposits), mu gihe amafaranga abitswa igihe kitarenze umwaka yari 33% by’amafaranga abikijwe, byanatumye banki zitabasha gutanga inguzanyo z’igihe kirekire.
Muri Kamena 2024, umutungo w’amabanki ushobora kubyazwa amafaranga mu gihe kirekire (NSFR) wari ku gipimo cya 135,6%, hejuru y’igipimo fatizo cya 100%.
Ibi bigaragaza ko imari imeze neza, biturutse ku mafaranga y’abakiliya abikijwe yazamutseho 23,1%, agize 78,5% by’umwenda wose w’amabanki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!