00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inguzanyo zirenga miliyari 460 Frw ziri mu byago

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Imibare mishya ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko inguzanyo zirenga miliyari 462 Frw ziri mu byago byo kwishyurwa nabi, ni ukuvuga 11.6% y’inguzanyo zose ziri mu baturage. Ni amafaranga yazamutse kuko yavuye kuri miliyari 409 Frw zabarwaga muri Kamena 2022.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje imyanzuro y’inama ngarukagihembwe ya Komite ishizwe ubudahungabana bw’urwego rw’imari, yateranye ku wa 14 Ugushyingo 2022.

Ni inama yanzuye ko mu gihe giciriritse, "urwego rw’imari ruzakomeza gukora neza no kutajegajega."

Imibare yerekanye ko ibikorwa bibyara inyungu bikomeje kuzahuka, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko ukuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu muri rusange kwafashije abakiliya b’ibigo by’imari kwishyura inguzanyo, ariko hakaba hakiri ibibazo ku bakiliya n’ibigo bitarazanzamuka kubera ingaruka za COVID-19.

Imibare igaragaza ko mu gihembwe gishize, umutungo w’urwego rw’amabanki wazamutse ku kigero cya 20,2 ku ijana bitewe n’ubwiyongere bw’imari shingiro, ndetse n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya.

Muri rusange inguzanyo zitishyurwa neza mu rwego rw’amabanki zaragabutse, aho mu mpera za Nzeri 2022, inguzanyo zitishyurwa neza zagabanutse zikagera kuri miliyari 161 Frw, zivuye kuri miliyari 172 Frw.

Ni icyemezo ariko BNR ivuga ko ahanini byatewe no "kuvana mu bitabo inguzanyo zari zimaze igihe zitishyurwa zingana na miliyari 27 Frw mu mezi icyenda ya mbere ya 2022."

Ibi ngo byatumye igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza kigabanuka kigera kur 4,1 ku ijana muri Nzeri 2022, ugereranyije na na 5,1 ku ijana muri Nzeri 2021.

Ukugabanuka kw’izi nguzanyo zitishyurwa neza kandi kwatewe n’izamuka rusange ry’inguzanyo nshya zatanzwe, kugeza muri Nzeri 2022.

BNR ikomeza iti "Nubwo bimeze bityo ariko, imyenda itishyurwa neza irengeje iminsi 30 ariko iri munsi ya 90 yariyongereye igera kuri miliyari 462 Frw, angana na 11,6% y’inguzanyo zose muri Nzeri 2022, avuye kuri miliyari 409 Frw muri Kamena 2022, angana n’ijanisha rya 10,7 ku ijana y’imyenda yose."

"Iri zamuka ryagaragaye cyane ku bakiliya bakora umurimo w’amahoteli aho ryazamutse cyane rigera kuri 28.7% rivuye kuri 22 ku ijana, n’abakora umurimo w’inganda, aho ryazamutse rigera kuri 30,7% rivuye kuri 20%."

BNR ivuga ko ihungabana mu rwego rw’inganda ryatewe n’ihungabana ry’inzira y’ibicuruzwa ku isi bifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine, hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibitumizwa mu mahanga.

Iri zamuka ry’ibiciro kandi byitezwe ko rizagira ingaruka ku bigo by’imari, by’umwihariko ku nguzanyo, kuko "izamuka ry’ibiciro rigabanya ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo."

Muri Gicurasi nabwo, BNR yatangaje ko ibyago byo kunanirwa kwishyura inguzanyo bikomeje kuba hejuru, ku buryo inguzanyo zikurikiranirwa hafi zageze kuri miliyari 491 Frw muri Werurwe 2022.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutajegajega bw’urwego rw’imari, Peace Uwase, yavuze ko hari impamvu zitandukanye zituma inguzanyo zitishyurwa neza cyangwa izisibwa, zirimo ko hari ibigo bitarabasha gusohoka mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, byamaze igihe ubucuruzi bwabyo bufunze, bikananirwa kwishyura inguzanyo neza.

Yakomeje ati "Hari imishinga wenda iba itizwe neza ukabona inyungu zije nyuma zidahagije mu kwishyura izo nguzanyo, akaba ari byo bitera izamuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza."

"Cyane cyane icyo kibazo tukakibona mu nzu zikodeshwa, inzu zo gukoreramo zikodeshwa, niho tubona cyane ibibazo by’inguzanyo, bisa n’aho byazamutse cyane mu minsi ishize."

Yavuze ko harimo kuganirwa n’inzego zitandukanye zibishizwe, harebwa uko ibyo bigo byafashwa.

Bumwe mu buryo bwarebweho ni ikigega nzahurabukungu cyafashije ibigo bimwe, mu cyiciro cya kabiri kikazafasha ibigo biri mu bwubatsi n’ibikorerwa mu nganda.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .