Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kuzagera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose asigaye akazava imbere mu gihugu.
Inzego zishinzwe imari y’igihugu zigaragaza ko ubukungu bw’u Rwandwa bwagiye buzamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 7% kuva mu myaka 30 ishize.
Iri zamuka rinagaragarira mu buryo ingengo y’imari yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ishira indi igataha.
Nko mu mwaka wa 2023/2024, ingengo y’imari ivuguruye yari miliyari 5,115.6 Frw, mu gihe iyo mu 2022/2023 yari miliyari 4764,8 Frw.
Mu mwaka wa 2021/2022 u Rwanda rwakoresheje ingengo y’imari ya miliyari 4.440,6 Frw mu gihe iya 2020/2021 yari miliyari 3.464,8 Frw gusa na ho mu 2019/2020 yari yavuye kuri miliyari 3,017.1 Frw.
Urebye uko iyi mibare yagiye izamuka ubona ko igihugu kigenda gitera imbere. Mu 2018/2019 ingengo y’imari y’u Rwanda yasagaga miliyari 2500 Frw mu gihe iya 2017/2018 yari miliyari 2115.4 Frw.
Imibare igaragaza ko amafaranga ava imbere mu gihugu yagiye yiyongera mu myaka irindwi ishize, kuko mu 2017/2018 amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo yari miliyari 1,738.2 Frw bingana na 83%.
Mu ngengo y’imari iteganyijwe mu 2024/2025, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 3,414.4 Frw, bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.
Dr Ndagijimana yahamije ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.6% mu mwaka wa 2024 na 6.5% mu 2025. Buzanakomeza kuzamuka ku gipimo cya 6.8% mu mwaka wa 2026, na 7.2% mu mwaka wa 2027 cyane cyane hashingiwe ku bibazo bya politiki n’ubukungu ku isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!