Ingengo y’imari ivuguruye ikorwa nyuma y’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari, igashingira ku byakozwe kugeza icyo gihe ndetse n’ibikenewe gukorwa kurusha ibindi, hashingiwe ku bizashoboka ndetse n’amafaranga azaboneka.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gashyantare 2021 ni bwo Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku Nteko yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga imiterere y’ingengo y’imari ivuguruye.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iyo ngengo y’imari iziyongera, ikava kuri miliyari 3,245.7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka y’imari, ikagera kuri miliyari 3,464.8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.
Yavuze ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati "Gusubiramo ingengo y’imari byatewe n’uburyo ubukungu bwitwaye ndetse n’uko ingengo y’imari yari imaze gukoreshwa mu gihembwe cya mbere (amezi atandatu) cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, hashingiwe ku ngaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku bukungu ndetse no gutanga ubufasha ku miryango yahungabanyijwe nacyo, kurema akazi no gufasha ubucuruzi".
Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y’imari, harimo ukwiyongera kw’imisoro kwatewe n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.
Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi ngengo y’imari, 69% byayo bizaturuka imbere mu gihugu, aho imisoro izatangwa iziyongeraho miliyari 158.5 Frw, ikagera kuri miliyari 1,579.9 Frw, zivuye kuri miliyari 1,421.4 Frw zari ziteganyijwe mu ngengo y’imari ya mbere.
Iri zamuka ngo rishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi byamaze gukomorerwa ndetse n’ubwiyongere bw’imisoro yamaze kuboneka magingo aya, iruta iyari yateganyijwe. Andi mafaranga atari imisoro, ashobora kuba inguzanyo n’impano, aziyongeraho miliyari 20 Frw, avuye kuri miliyari 184 Frw, akagera kuri miliyari 204 Frw.
Inguzanyo zizagera kuri miliyari 592 Frw zivuye kuri miliyari 492 Frw, inyongera ya miliyari 99 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo aziyongeraho miliyari 37 Frw, agere kuri miliyari 1,336 Frw avuye kuri miliyari 1,298 Frw.
Ibikorwa bindi birimo kwishyura imishahara y’abakozi n’ibindi bizakoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,595 Frw, avuye kuri miliyari 1,583 Frw, inyongera ya miliyari 12 Frw.
Amafaranga agenerwa ishoramari rya Leta (Net lending) aziyongera ave kuri miliyari 306.5 Frw agere kuri miliyari 471.7 Frw, ni ukuvuga ko yiyongeraho miliyari 165.2 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!