00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingano y’ibikomoka kuri peteroli bishyirwa ku isoko yagabanyijwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 10:13
Yasuwe :

Muri Nyakanga Joe Biden yagiriye uruzinduko muri Arabie Saoudite. Icyari kimujyanye kwari uguhura n’Igikomangoma Mohammed bin Salman kugira ngo baganire ku cyakorwa ngo hongerwe ingano y’ibikomoka kuri peteroli ku isoko.

Yatashye ari kuvuga ko yizeye ko mu "byumweru bike", Arabie Saoudite izongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli ishyira ku isoko.

Aho kugira ngo bigende nk’uko yari abyiteze, mu gihe kitageze ku mezi atatu, si byo yabonye, ahubwo yabonye ikinyuranyo cyabyo. Ibihugu 15 bihuriye muri OPEC+ byemeranyije ko bigiye kugabanya utugunguru miliyoni ebyiri ku munsi tw’ibikomoka kuri peteroli byashyiraga ku isoko.

Arabie Saoudite ni yo ifite ijambo rikomeye muri ibyo bihugu, ndetse Amerika yari imaze igihe ikora ibishoboka kugira ngo yumvishe icyo gihugu ko gikwiriye gukora ibishoboka byose ingano y’ibikomoka kuri peteroli ishyirwa ku isoko ikongerwa.

Ni ibintu byateye uburakari Amerika, kuko uko kutongera, biratuma u Burusiya bukomeza kugira ijambo ku bijyanye n’ingufu mu gihe umugambi wari uko busibirwa amayira hifashishijwe ibyo bihugu bindi.

Ushinzwe itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, Karine Jean-Pierre, yatangaje ko umwanzuro wa OPEC+ nta shiti ugaragaza ko ibyo bihugu biri inyuma y’u Burusiya.

Arabie Soudite yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku bibazo by’ubukungu Isi ifite muri iki gihe, bityo ko ingano itakongerwa mu gihe isoko ritameze neza.

Ku wa Gatatu, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kari kari kugura amadolari 93$, byitezwe ko icyo ikiguzi gishobora kwiyongera mu gihe cya vuba.

Byari byitezwe ko ibihugu bikomeye mu bijyanye n’ingufu byisubiraho ku mugambi wabyo wo kugabanya utungunguru turi hagati ya 500.000 na miliyoni ebyiri tw’ibikomoka kuri peteroli bishyira ku isoko, ariko byanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .