Inganda zitunganya imboga n’imbuto mu ihurizo ryo guhangana ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) cyagaragaje ko inganda zitunganya imboga n’imbuto zigifite ubushobozi buke bwo gutunganya ibyo zikora ku buryo byajya ku isoko mpuzamahanga.

Mu bushashakashatsi NIRDA yakoze hagati ya Gashyantare na Kamena uyu mwaka ku nganda nto n’iziciriritse, yasanze inyinshi ba nyirazo badafite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abakoze ubu bushakashatsi babushyize ahagaragara, hagaragazwa ko hakwiye gufatwa ingamba kugira ngo iki cyiciro cy’ubuhinzi gikomeze gutera imbere.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu gihugu hari inganda 77 zitunganya imbuto n’imboga, abatunganya ibitoki bo ntibashyizwe muri iki cyiciro.

Muri izi nganda 77, izakorewemo ubushakashatsi ni 56 naho 7 zo zanze ko bwakorwamo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwamo, kugera ku masoko, amabwiriza y’ubuziranenge no gushaka uko ibi bibazo byakemurwa.

NIRDA ivuga ko inganda 11 kuri 56 arizo byibuze zishobora kujyana kimwe mu bicuruzwa byacyo ku isoko mpuzamahanga, bingana na 19%.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko 18.3% by’imbuto zihingwa arizo gusa zitunganywa neza, naho 1.5% by’imboga nizo gusa zitunganwa.

Bimwe mu bibazo biri muri ibi byiciro by’ubuhinzi harimo ko umusaruro wangirika ukivanwa mu mirima, kuba nta modoka zagenewe kujyana umusaruro wangirika ku isoko zihagije no kuba ba nyir’izi nganda batamenyekanisha ibyo bakora n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kandi kureba uko izi nganda zakongera agaciro k’ibyo zikora no gushaka uko zafashwa kubona uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo twakwizera ko inganda zacu zakora umusaruro mwiza cyangwa ibicuruzwa bihangana niba zidakoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

Yakomeje agira ati “Hari ibihombo byabayeho ariko umwaka ushize nta bihombo byagaragaye, impamvu ni uko habayeho kubashishikariza gutunganya umusaruro nyuma yo gusarura, nka NIRDA tuje kugira ngo tubafashe kongera ubushobozi mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko hari ahantu hatandukanye usanga umusaruro ujyanwa ku isoko mu buryo busanzwe.”

NIRDA yavuze ko nyuma y’iyi raporo, inganda zikora ibijyanye n’imboga n’imbuto zizahatana izitsinze bihabwe ubufasha bwo kubona ibikoresho bigezweho biciye mu kigega cya BDF kandi zihabwe ubujyanama mu by’ubucuruzi.

Sayinzoga yavuze ko NIRDA yiteguye gukomeza gufasha inganda mu bushakashatsi no kubona ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga.

Intego za Leta y’u Rwanda mu kongera ibikorerwa mu Rwanda n’ibyoherezwa mu mahanga, inganda zisabwa kugira uruhare mu bukungu ku kigero cya 17% buri mwaka.

Sayinzoga yavuze ko NIRDA yiteguye gukomeza gufasha inganda mu bushakashatsi
Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA) cyagaragaje ko inganda zitunganya imboga n’imbuto zigifite ubushobozi buke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza