Imyaka 10 idasanzwe kuri BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Imyaka 53 irashize, Banki ya Kigali ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze muri serivisi z’imari. Niyo banki ya kabiri yageze ku isoko ry’u Rwanda ku wa 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967.

Banki ya Kigali yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki yitwa Belgolaise ibarizwa muri Fortis Bank y’i Bruxelles, buri ruhande rufite imigabane ingana na 50%.

Itegeko rigenga ibigo byigenga mu Rwanda ryatumye mu 2011, BK ihindurirwa izina iva kuri Banki ya Kigali S.A iba Banki ya Kigali Ltd, ndetse mu 2017 yafashe irya BK Group Plc nk’ikigo cy’ishoramari kibumbatiye ibindi; birimo BK Techouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi, BK Plc yita kuri serivisi za banki na BK Capital Ltd itanga serivisi z’ubujyanama n’imari.

BK yatangiye yakira amafaranga, ikanatanga inguzanyo gusa ariko yagiye yagura ishoramari ryayo uko ikoranabuhanga ritera imbere.

Uko imyaka yicumye niko yaguye ishoramari ryayo kuva aho umutungo mbumbe wayo wavuye kuri miliyoni $200 mu 2009, ukaba ugeze ku arenga miliyari y’amadolari ya Amerika.

Ni intambwe yagezweho ku bufatanye bwa BK Plc n’abashoramari batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane yateranye mu Ukuboza 2017, yanzuye ko imari shingiro ya BK Plc yongerwaho miliyari eshatu na miliyoni 480 Frw, bihwanye n’imigabane isaga miliyoni 348 ku giciro cya 10 Frw kuri umwe.

Icyo gihe imari shingiro ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 10 miliyoni 504 n’ibihumbi 600 Frw, bihwanye n’imigabane miliyari imwe, miliyoni 50 n’ibihumbi 460.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2019, BK Group Plc, yasangije abashoramari biganjemo abaturuka mu mahanga bayishoyemo amafaranga ubwo yongeraga imari shingiro ya banki, serivisi itanga mu gikorwa cya ‘BK Investor Day’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yabasangije iterambere ryagezweho mu myaka 10 aho umutungo mbumbe wavuye kuri miliyoni $200, ukaba ugeze kuri miliyari $1.

Yagize ati “Ubu turi ikigo gifite umutungo mbumbe urenga miliyari y’amadolari mu gihugu. Navuga ko ntacyo murabona kuko iminsi myiza iri imbere. Kuva mu mwaka ushize, twavuye ku kuba banki twubaka ikigo, twabikoze kuko benshi mwatubazaga niba tuzagana ku isoko ryo hanze.’’

Kuva mu 2009, BK yagutse bwangu muri serivisi z’imari iha abayigana n’inyungu ibona mu bikorwa byayo. Hagati y’uwo mwaka na 2017, BK yahembwe inshuro zirindwi na Emeafinance nka banki nziza mu Rwanda n’izindi esheshatu nka Banki y’umwaka na The Banker.

Mu 2011, BK yabaye ikigo cya kabiri cy’imbere mu gihugu cyanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane, mu 2015 ihabwa igihembo cya African Banker Award cya Banki nziza muri Afurika y’Uburasirazuba, uwo mwaka yanahawe igihembo cya Euromoney nka Banki nziza mu Rwanda.

Abashoramari ba BK beretswe amahirwe abategereje

Umuyobozi wa BK , Dr Karusisi Diane, yabwiye IGIHE ko bahurije hamwe abashoramari mu kubereka serivisi za banki no kubamukirira imikorere y’ibindi bigo.

Yagize ati “Turashaka ubufasha bwabo kuko Banki ya Kigali ni iyabo, nitugaruka tubasaba ko amafaranga yabo yaguma mu kigo, bazumve ko atekanye kandi azakomeza kubungukira.’’

Yakomeje agira ati “Twanaberetse ko hari ibintu byinshi bashoramo amafaranga yabo mu Rwanda. Twababwiye ko Banki yiteguye gufasha iryo shoramari ngo rikomeze kubateza imbere.’’

U Rwanda ni igihugu giha ikaze ishoramari ndetse raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Winifred Ngangure, yagarutse ku mavugurura yakozwe mu korohereza ishoramari.

Yagize ati “Hari amavugurura yakozwe mu korohereza ishoramari, kwita ku mishinga mito n’iciriritse n’andi. Uyu munsi wakwandikisha ishoramari mu masaha atandatu.’’

Yakomeje avuga ko “Turashaka abashoramari bari mu bijyanye n’inganda n’abadufasha gukora twakora ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga.’’

Ubuhinzi n’ubworozi byihariye 30% by’ibikorwa by’ubukungu mu gihugu ariko buhabwa inguzanyo z’amabanki n’ibigo by’imari 6 %.

Mu gushaka umuti kuri icyo kibazo, BK irateganya kumurika umushinga wo gushora imari ihagije mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Iki kigo kandi giteganya ko mu myaka itanu kizaba cyarubatse ibifite ishoramari rikomeye kurusha n’irya banki.

Marc Holtzman yakomeje avuga ko “Twishimiye iterambere rigenda rigaragara mu bigo bya BK Group Plc. Banki iracyari ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi ariko inkuru nziza ni uko uburyo ikigo cyubatse bizatuma ibigishamikiyeho byiyubaka buhoro buhoro.’’

Yashimye uko u Rwanda rwubatse uburyo butuma abashoramari barikora nta nkomyi.

Yakomeje avuga ko “Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro ishoramari. Dukorana neza kandi dukwiye kureba ku bikorwa bifasha abantu benshi mu gihe hari ubushake bwa politiki. Gushyigikira ishoramari ni ugushyira ibuye ry’ifatizo ku ishoramari ritajegajega.’’

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman

BK yagobotse abakiliya bayo ahakomeye

Mu kiganiro cyatanzwe n’abakiliya bakorana na BK bagaragaje ko bayigana kubera uko ibagoboka mu gihe bayikeneye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko BK Plc iborohereza muri serivisi za banki.

Yagize ati “Aho tugize ikibazo hose cyangwa dukeneye ubufasha, BK ihora yiteguye kudufasha.’’

Yatanze urugero rwo mu 2018 ubwo RwandAir yifuzaga agera kuri miliyoni y’amadolari ikitabaza Bk Plc kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Makolo utinjiye byimbitse mu buryo RwandAir yafashijwe na BK Plc yavuze ko ishoramari ry’ubwikorezi bwo mu kirere rikenera amafaranga menshi kandi iyi banki yiteguye kuyatanga.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’indege cyabayeho mu mwaka ushize, icyo gihe hari mu mpera z’icyumweru, nahamagaye Diane (Umuyobozi wa BK) ashaka uburyo amafaranga akusanywa, arishyurwa tuva muri icyo kibazo.’’

Dr Karusisi yashimangiye ko ibigo bibagana babifasha kubona ubufasha bwa banki.

Yagize ati “Iyo hari igikorwa bashaka gushyiraho, bakenera banki ibafasha. BK yo ikorera mu Rwanda ku buryo iyo bakeneye inguzanyo ntidutinda kuko ibyemezo bifatirwa hano kandi tuzi uko u Rwanda rwahaye imbaraga ishoramari.’’

BK yagabye amashami hanze y’u Rwanda

BK ni yo yabaye ikigo cya mbere mu Rwanda cyaguriye ibikorwa hanze y’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2018 yashyize ku isoko imigabane ingana na miliyoni 222 ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.

Marc yavuze ko binyuze kuri iri soko biteze kwagukira no ku mugabane w’u Burayi.

Yagize ati “Mu myaka itatu n’itanu turifuza nko kuba ikigo cya mbere cyo mu Rwanda kizaba kigeze ku isoko ry’imigabane mu Bwongereza. Dufite icyerekezo kizima, dufite abakozi n’igihugu cyiza, byose biri mu nzira yacu.’’

Mu 2018, Banki ya Kigali yakiriye abakiliya bato barenga 290,000 n’ibigo 24,000; yaguye abayihagarariye (agents) ho abagera kuri 1,427. Ihererekanya ryabaye ringana na miliyoni ebyiri rifite agaciro ka miliyoni 103.6 Frw.

Muri uwo mwaka yungutse miliyoni $30.7, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27.4 Frw bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’uwa 2017.

Iyi banki ifite amashami 79, ibyuma bitanga amafaranga bizwi nka ‘ATM’ 95 n’utwuma 1,611 twishyurirwaho twa POS dushobora kwakira amakarita mpuzamahanga ya VISA na MasterCard.

Umuyobozi wa BK, Dr Karusisi Diane, yabwiye IGIHE ko bahurije hamwe abashoramari mu kubereka serivisi za banki no kubamukirira imikorere y’ibindi bigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza