00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’urupfu ruhitana ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 November 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Mu bato n’abakuru, buri wese aharanira kwiteza imbere, akazaba umukire kimenyabose ku buryo n’igihe ibikorwa bye byaba bitakiriho yakomeza kwitirirwa agace, ariko izi nzozi ntizihira bose kuko hari benshi batangira ubucuruzi ntibutere kabiri, bakongera kwisanga hasi.

Umuntu uri i Kigali n’uri mu byaro by’intara zose z’u Rwanda azi Mirenge ku Ntenyo wamamaye kubera ubukire butagira ingano, Rubangura n’abandi baherwe bamamaye kugeza ubwo bitiriwe uduce cyangwa ibyapa byo ku mihanda.

Abafite inzozi zo gukira bahita binjira mu kwikorera ariko bose si ko urugendo rubahira, kuko byinshi mu bigo bito n’ibiciriritse bitangira bipfira mu mishinga cyangwa ntibimare umwaka.

Nk’urugero muri Nzeri 2024 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasohoye urutonde rw’ibigo 18 byasabye Umwanditsi Mukuru gukurwa mu gitabo cyandikwamo amasosiyete y’ubucuruzi. Ibi byari bihagaritse imirimo kandi buri kwezi hasohoka urwo rutonde.

Iyi mibare ni iy’abasobanukiwe amategeko kuko hari benshi bahomba bagahagarika ibikorwa ariko nimero yabo iranga usora (TIN) ikaba ikibarizwa mu zikora, nyuma bakazasanga barimo Leta umwenda w’imisoro itagira ingano.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byavutse mu Rwanda myaka 10 ishize birenga ibihumbi 269.

NISR igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

Nubwo kubona imibare y’ibigo by’ubucuruzi bipfa bitamaze kabiri bigoye, nko muri Amerika ibigo bishya bigitangira 90% ntibikomeza kubaho, ndetse mu mwaka wa mbere 10% biba byamaze kwibagirana.

Imibare igaragaza ko 20% by’ibigo bishya bihomba mu myaka ibiri ya mbere, mu gihe 45% bitabasha kwihagararaho imyaka itanu. Mu myaka 10 haba hamaze guhomba ibigo 65% mu gihe mu myaka 15, ibigo 75% bishya biba byaribagiranye ku isoko rya Amerika.

Ibi kandi ntibiri kure y’ibibera mu Rwanda kuko buri wese azi abantu batangiye ubucuruzi ubu bahombye, na ko abakodesha inzu z’ubucuruzi bashobora kuba abahamya b’uko ibicuruzwa na ba nyirabyo bizisimburanwamo.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi abajijwe n’umunyamakuru wa IGIHE igituma ibigo bito bihombera mu itangira, yavuze ko harimo impamvu zishingiye ku misoro no kutiga neza isoko.

Ati “Mu minsi ishize twakomeje kugenda natwe tubyigaho dusuzuma, ni izihe mbogamizi zaba zihari muri ibyo bigo by’ubucuruzi bitangira bikanafungwa vuba? Hajemo ibintu bitandukanye, harimo abavuga ikibazo cy’imisoro koko ariko si cyo cyonyine ahubwo hari n’ikibazo kijyanye n’itegura ry’imishinga na cyo kiba kirimo cyane cyane kuri iyi mishinga mito, hakaba n’ikibazo kijyanye no kutabona amakuru ahagije y’isoko.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko umusoro mu Rwanda uri hasi ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere.

Ati “Ikijyanye n’umusoro mu Rwanda kuba uri hejuru, ugereranyije n’ahandi hamwe na hamwe mu Rwanda ahubwo uri hasi.”

Mubiligi yavuze ko mu rugaga rw’abikorera bashyizeho ikigo cyigisha abacuruzi ibyerekeye ubushabitsi ndetse bari gushyiraho inzego zishinzwe gukusanya amakuru yerekeye isoko ryo mu Rwanda no mu karere ku buryo “ugiye kwinjira mu bucuruzi mushya cyangwa utangiye ubushabitsi aba afite amakuru ahagije yamufasha mu bucuruzi agiye kwinjiramo kugira ngo bube bufite icyerekezo cya kure.”

Imibare igaragaza ko ibigo 95% ari iby’abikorera, na ho 92% bikaba ari ikigo cy’umuntu umwe, mu gihe ibyinshi muri byo ari bito cyane ku buryo bikoresha abakozi bari munsi ya bane.

Ubucuruzi bwashinze imizi bubarizwa cyane mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi yavuze ko mu bituma ibigo bito bihomba harimo kutiga neza isoko n'imisoro ibiremerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .