00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impapuro mpeshamwenda BNR iherutse gushyira hanze zaguzwe ku kigero cya 400%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 10:04
Yasuwe :

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryatangaje ko impapuro mpeshamwenda ziherutse gushyirwa hanze na Banki Nkuru y’Igihugu, zaguzwe ku kigero cya 400%, zivamo miliyari 40 Frw, aho kuba miliyari 10 Frw zari zikenewe.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko, zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Kugura izi mpapuro za miliyari 10 Frw BNR yashyize hanze byatangiye ku wa 22 Mata 2025, birangira ku wa 24 Mata 2025.

Ni igikorwa cyagaragayemo ubwitabire buri hejuru ndetse birangira ziguzwe ku kigero cya 400%. Bivuze ko habonetse miliyari 40Frw, aho kuba miliyari 10 Frw zari zikenewe.

Amakuru dukesha Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ni uko izi miliyari 30Frw zasubijwe ba nyirazo, nk’uko bisanzwe bigenda iyo habonetse amafaranga arenze ayari akenewe.

Impapuro mpeshamwenda BNR iherutse gushyira hanze zaguzwe ku kigero cya 400%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .