00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga yizwe nabi n’ingengo y’imari itinda; amasubyo mu mishinga y’uturere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 February 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragaje ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali hakirimo amasubyo ashingiye ku iyigwa nabi n’ingengo y’imari itinda.

Byatangajwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, ubwo bashyikirizaga Inteko Rusange raporo y’ibyavuye mu ngendo baheruka gukora mu turere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Uturere n’Umujyi wa Kigali byari byagenewe ingengo y’imari ingana na 839.937.890.147 Frw ikaba yariyongereyeho 407.128.421.242 Frw igera kuri miliyari 1.247 Frw.

Mu bugenzuzi bwakozwe, Komisiyo yasanze uturere tumaze gusaba miliyari 498 Frw, ariko twarahawe arenga miliyari 391 Frw bingana na 79%.

Uturere twa Gakenke, Karongi, Nyamagabe na Gisagara ni two twari tumaze kubona amafaranga yose twari twasabye ku kigero cya 100%, mu gihe utwayabonye ku kigero kiri munsi ya 60% ari Kamonyi byari kuri 59,1% na Gatsibo yari kuri 49,4%.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yagaragaje ko uturere twabonye amafaranga twasabye ku kigero cyo hasi, byatewe no kuba twari dufite andi mafaranga kuri konti zatwo tutarakoresha no kuba twaragombaga kugaragaza aho imishinga yishyurirwa amafaranga igeze ishyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko Ubwo Komisiyo yakoraga ingendo muri Mutarama 2025, hari hamaze gukoreshwa Frw miliyari 554,6 Frw bingana na 44.5%.

Ati “Ibi bikaba bigaragaza ko mu mezi asigaye kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, ingengo y’imari yatowe izashobora gukoreshwa, nihakomeza kwihutishwa imishinga byagaragaye ko ikiri inyuma mu ishyirwa mu bikorwa.“

Ku bijyanye n’ingengo y’imari isanzwe uturere n’Umujyi wa Kigali twari tumaze gukoresha miliyari 368,6 Frw mu gihe ingengo y’imari y’iterambere yari imaze gukoreshwaho arenga miliyari 176,7 Frw.

Uturere twakoresheje ingengo y’imari ku gipimo kiri hejuru ni Ngororero yamaze gukoresha 59%, Bugesera 55%, Gakenke 54%, Rutsiro 52% na Kayonza yari imaze gukoresha 51%.

Ku rundi ruhande uturere twa Muhanga byari 36%, Musanze 36%, Huye kuri 37%, Rulindo 38% na Gisagara 39%.

Depite Uwamariya yavuze ko ibyo byatewe n’ikibazo cy’idindira ry’itangwa ry’amasoko kuri imwe mu mishinga no kutabona ingengo y’imari y’uruhare rw’Akarere kuri imwe mu mishinga iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa.

Yavuze ko hari ikibazo cy’imishinga 15 ifite agaciro ka 1.772.296.000 Frw yagombaga guterwa inkunga na FONERWA mu Karere ka Rulindo itarabonewe amafaranga bikaba byaratumye yimurirwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Abadepite bagaragaje ko hari imishinga yadindiye mu rwego rw’itangwa ry’amasoko ikaba itaratangira, cyangwa iri ku kigero kiri hasi.

Bagaragaje kandi ko hari imishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa hakabura ingengo y’imari yo kwishyura imirimo yakozwe irimo nk’iyo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi, amazi n’imihanda.

Hari kandi imishinga yadindiye kubera kubura ayo kwishyura ingurane nko mu Mujyi wa Kigali hakenewe miliyoni 675 Frw mu bijyanye no kuvugurura iiturere.

Inyigo zipfuye na zo ziri mu bidindiza imishinga

Uwamariya yagaragaje ko hari imishinga usanga ishyirwa mu bikorwa ariko inyigo zayo zitanoze bigatuma ihagarara kandi yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari nk’Umushinga wo kubaka inyubako abagore babyariramo (Maternity) ku Bitaro bya Kibagabaga, wahagaze imirimo igeze kuri 50%, bitewe n’uko byasabye kongera gusubiramo inyigo.

Hagaragajwe kandi umushinga wo kuvugurura inyubako y’ubushakashatsi n’amateka (Research and historical center) muri Kamonyi, aho hari byinshi byongewe mu nyigo bigera kuri 58% by’agaciro wari ufite n’indi.

Komisiyo yagaragaje ko hari umushinga wo gutubura ibirayi ufite agaciro ka 1.151.908.685 Frw, ukorwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rulindo na EU, hakaba harabuze uruhare rw’Akarere rungana na Miliyoni 118 frw.

Mu turere twa Nyamagabe, Kayonza na Bugesera, Komisiyo yagaragaje ko yasanze hari imishinga yateganyijwe ariko idafitiwe ingengo y’imari.

Komisiyo yagaragaje ko inzego zirebwa n’ibibabzo byagaragajwe muri raporo zikwiye kubyitaho mu gihe cy’igenamigambi ryazo n’itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 n‘iy’igihe giciriritse (MTEF 2025/2026-2027/2028).

Isanga inzego zigira uruhare mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, zikwiye gufata ingamba zigamije gutuma ingengo y‘imari iba yatowe n’izemezwa mu ngengo y’imari ivuguruye, ishyirwa mu bikorwa, kugira ngo ibikorwa n’imishinga byateganyijwe bikorwe, kandi hirindwe kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka.

Visi Perezida wa Komisiyo, Pie Nizeyimana, yagaragaje ko basaba Minisitiri w’Intebe gusaba inzego bireba gukosora amakosa yagaragaye no kunoza imitegurire y’ingengo y’imari ya 2025/2026.

Abadepite bagaragaje ko imishinga yigwa nabi n'ingengo y'imari itinda kuboneka bikiri imbogamizi ku mishinga y'uturere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .