00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga y’iterambere ya miliyari 564 Frw yaradindiye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 April 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023, yagaragaje ko hari imishinga y’iterambere umunani ifite agaciro ka miliyari 564 Frw yadindiye, kuko igihe yari iteganyirijwe kurangira cyararangiye cyangwa kikaba kiri hafi kurangira.

Ni ubugenzuzi bwakozwe ku bigo 208, ariko hatangwa raporo 255 zirimo 222 zerekeye ibitabo by’ibaruramari n’iyubahirizwa ry’amategeko, raporo 16 ku bugenzuzi bucukumbuye, raporo zirindwi ku ikoranabuhanga na raporo 10 ku bugenzuzi bwihariye.

Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 24 Mata 2024, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko basanze hari imishinga umunani y’iterambere ifite agaciro ka miliyari 564 Frw irimo iyarengeje igihe.

Ati “Twabonye imishinga y’iterambere na yo yakererewe igihe yari iteganyirijwe cyararangiye cyangwa se kiri hafi kurangira [...] Ni imishinga umunani ifite agaciro ka miliyari 564 Frw.”

Muri iyi raporo kandi harimo amasezerano atanu ajyanye no gukurikirana imirimo y’ubwubatsi yongerewe igihe n’igiciro kingana na miliyari 6 Frw nyuma y’uko amasezerano y’ibanze yo kubaka akererewe akongererwa igihe.

Kamuhire ati “Ibi nabyo birimo guteza igihombo mu gukererwa noneho abagenzura na bo bakanoneraho gusaba inyongera.”

“Twasanze hakiri amasezerano akomeje gukererwa, amasezerano 66 afite agaciro ka miliyari 552 Frw yarakererewe, ubukererwe buri hagati y’iminsi 49 n’imyaka itanu, iyo mirimo iramutse irangiye byakwihutisha iterambere.”

Yanagaragaje ko hari inzego zifite amasezerano 12 afite agaciro ka miliyari 38 Frw basanze yarahagaze, ndetse ubugenzuzi bwasanze imirimo itarasubukurwa.

Iyi raporo igaragaza ko mu 2022/2023 hari inzego 22 zari zifite imitungo 90 irimo inzu n’imashini zidakoreshwa bifite agaciro ka miliyari 15 Frw.

Senateri Nkusi Juvenal yagaragaje ko abashinzwe imishinga y’iterambere igenda buhoro bakwiye kubibazwa.

Ati “Miliyari 551 Frw y’imishinga igenda buhoro. Iyo turebye ingengo y’imari y’ibikorwa by’iterambere n’ariya ntabwo ari makeya. Ni ukuvuga ko nibura bigeze kuri 30% nkumva rero ko ari ikibazo gihari no kuzareba uko bikorwa kugira ngo abafite uruhare babibazwe.”

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ruri mu zagaragayemo gutinda gutanga ibikoresho. Ibitabo miliyoni 1,8 byatinze kugera ku mashuri iminsi iri hagati ya 286 n’imyaka itatu.

Kugeza mu Ukuboza 2023 REB yari itarongera gutanga isoko ry’uwananiwe gutanga ibitabo bingana miliyoni 1.3 nyamara uwari waritsindiye yari yaranze gusinya amasezerano tariki ya 1 Kanama 2023.

REB yatinze gutanga uburenganzira bwo gucapa ibindi bitabo, ubukererwe buri hagati y’iminsi 146 kugeza ku minsi 428. Ibi byagaragaye ku bitabo bifite agaciro ka miliyari 2.6 Frw.

Igihombo cya miliyoni 556 Frw

Mu Ugushyingo 2021, REB yasinyanye amasezerano na ba rwimeyezamirimo bane yo kugemura mudasobwa, projecteur n’indangururamajwi mu mashuri atandukanye.

Kamuhire yavuze ko REB yanze gukoresha nkana isoko ryatanzwe na RISA ryo kugemura ibikoresho mpuzamahanga nyuma ikaza kuryifashisha mu kwishyura hagamijwe gutanga amafaranga y’umurengera.

Ati “Iyo REB iza gukoreha iryo soko ryatanzwe na RISA yari kuzigamira Leta miliyoni 556 Frw kuri ibyo bikoresho. Nubwo REB itakoresheje aya masezerano ya RISA mu gutanga isoko ryo kugura ‘projecteurs’, byageze ku gihe cyo kwishyura ikoresha amasezerano ya RISA mu kwishyura projecteur 540 kuko igiciro cyazo mu masezerano ya RISA cyari hejuru ugereranyije n’ayo rwiyemezamirimo yari yatsindiye.”

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko hari imishinga ifite agaciro ka miliyari 564 Frw yadindiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .