Imikorere ya ‘Internet banking’ igufasha kubona serivisi zitandukanye za Cogebanque

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque yatangije ubukangurambaga yise ‘SIRIMUKA’, bugamije kurushaho gusobanurira Abanyarwanda inyungu z’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi z’imari.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, Cogebanque igeza ku bakiliya bayo n’abandi bifuza gukorana nayo uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga, bashobora gukoresha bakabona serivisi zose za banki batavuye aho bari.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ikoranabuhanga muri Cogebanque, Yvon Gilbert Nishimwe yasobanuye ko mu buryo bwinshi batanga, harimo Internet banking, anasobanura birambuye uko ikoreshwa n’ibyo umukiliya aba asabwa.

Ati “Turifuza ko abantu basirimuka, bagatangira gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi zose za banki, kuko byoroshye, bihendutse kandi byihuta cyane.”

Ikiganiro kirambuye kuri serivisi ya Internet banking itangwa na Cogebanque.

IGIHE: Internet banking n’iki? N’izihe serivisi za Cogebanque wabona uyikoresheje?

Nishimwe: Internet banking ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umukiliya wa banki cyangwa ikigo cy’imari kubona serivisi zitandukanye anyuze ku rubuga rwa Internet rwayo.

Ubu buryo bufasha umukiliya kugenzura konti ye, kohereza no kwakira amafaranga akoresheje Internet aho gukora urugendo ajya ku ishami rya banki.

IGIHE: Bisaba iki ngo umuntu atangire gukoresha ubu buryo?

Nishimwe: Icyo usabwa ngo ukoresheje ubu buryo ni ukuba ufite konti muri Cogebanque, kuzuza ifishi isaba iba iri ku mashami yose ya banki, ubundi ugahabwa izina, ijambo ry’ibanga n’akandi gakoresho gatuma ukoresha Internet banking mu mutekano usesuye.

IGIHE: N’izihe konti umukiliya ashobora gukoresha muri Internet banking?

Nishimwe: Umukiliya wese ufite konti muri Cogebanque yaba iyo kwizigama, isanzwe cyangwa ubundi bwoko ashobora kumenya ibizikorerwaho no kuzikoresha yifashishije Internet banking.

IGIHE: Ni amakuru angana iki umuntu ashobora kubona?

Nishimwe: Ukoresheje Internet banking ushobora kubona ibintu bigera ku 100 byakorewe kuri konti yawe. Hari ariko n’uburyo bw’ishakisha bugufasha kuba wabona ibyakorewe kuri konti yawe mu mezi asaga atatu ashize.

IGIHE: Ese umukiliya ashobora kubika amakuru arebana na konti ye?

Nishimwe: Yego rwose, umukiliya ashobora kumanura amakuru arebana n’ibintu runaka byakorewe kuri konti ye, akaba yayabika muri mudasobwa ye bwite.

IGIHE: Birashoboka gusubika igikorwa ukazagisubukura ubutaha?

Nishimwe: Ukoresheje Internet banking ya Cogebanque, birashoboka ko ushobora gutangira igikorwa urugero nko kohereza amafaranga, wamara kuzuza ibisabwa byose ukabibika ukaza kwemeza ko bikorwa nyuma.

IGIHE: Bigenda bite iyo mudasobwa/telefone izimye igikorwa ukigezemo hagati?

Nishimwe: Icyo gihe igikorwa gihita gihagarara, ku buryo iyo wongeye gucana telefone cyangwa mudasobwa usabwa kongera gutangira ibyo wakoraga.

IGIHE: Bigenda bite iyo wibagiwe ijambo ry’ibanga?

Nishimwe: Uhamagara cyangwa ugasura ishami rya Cogebanque rikwegereye bakaguha ijambo ry’ibanga rishya, bahita barikoherereza kuri telephone yawe igendanwa.

Uretse Internet banking, Cogebanque inafite ubundi buryo bwatuma ugera kuri serivisi zayo utavunitse burimo porogaramu ya telefone izwi nka “Coge mBank”, amakarita yo kubikuza no guhahisha ya MasterCard arimo Debit, Credit na Prepaid card.

Hari kandi na ‘Coge Mobile’ ikoreshwa n’abafite telefone zisanzwe banyuze ku *505#.

Internet banking ni bumwe mu buryo bwinshi ushobora gukoresha ukabona serivisi za Cogebanque bitagusabye kujya ku ishami ryayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .