00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yongereye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu 2022

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyazamuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kiva kuri 6% byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka wa 2022, kigera kuri 6,8%.

Nyuma y’ibiganiro hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’itsinda rya IMF ku buryo ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwifashe mu myaka iri imbere, ku bibazo by’ubukungu biriho ku isi n’iby’igihugu by’umwihariko n’ingamba zizashyirwaho kugira ngo hakomeze kuzamurwa ubukungu ariko budahungabana.

Haimanot Teferra, wari uyoboye iri tsinda rya IMF ryaganiriye n’u Rwanda kuva tariki 26 Nzeri kugeza tariki 7 Ukwakira 2022, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka nubwo ku Isi yose hari ibibazo bizitira iterambere ry’ubukungu nk’intambara ya Ukraine, izamuka ry’ibiciro, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Ati “Itsinda riteganya ko umusaruro mbumbe uzazamuka ku gipimo cya 6.8% mu 2022”.

Yakomeje avuga ko icyemezo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse gufata cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, ho 1%, iva kuri 5,0% igera kuri 6%, bizakomeza gutuma urwego rw’imari ruhagarara bwuma.

Ibi kandi bizakumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko biteganyijwe ko uyu mwaka biziyongera ku mpuzandengo ya 12,1% no binakomeze gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Teferra ati “Urwego rw’imari ruzakomeza guhagarara bwuma, rukore kandi rutange umusaruro. Igipimo cy’ivunjisha kizakomeza kumera neza mu gihe ubwizigame mu madovize buzaba buhagije ku buryo bwafasha igihugu gutumiza ibintu na serivisi mu mahanga mu gihe cy’amezi 4”.

Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1.93% mu mpera za Nyakanga 2022 ugereranyije n’impera z’Ukuboza 2021 mu gihe kari kagabanutseho 1.80% muri Nyakanga 2021. Mu mezi ari imbere nta mpinduka zikabije zitezwe ku isoko ry’ivunjisha.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 harimo no gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu kandi kimaze gutanga umusaruro ufatika.

Yakomeje avuga ko ku kijyanye n’izamuka ry’ibiciro biterwa n’ingaruka za Covid-19 zigihari ndetse n’intambara yo muri Ukraine yatumye ibicuruzwa bimwe bibura cyangwa bikaboneka bihenze nk’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa.

Dr Ndagijimana yavuze ko hari ibyo leta yigomwe kugira ngo abaturage boroherwe n’izamuka ry’ibiciro harimo nkunganire ku mafumbire, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihe mu gihembwe cya mbere wiyongereyeho 7.9% bikaba byerekana ko nubwo hakiri ibibazo byibasiye ubukungu bw’Isi, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka.

IMF ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushegeshwa n’ibibazo bituruka hanze yarwo nk’intambara yo muri Ukraine, bizatuma ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isi bikomeza gushegesha igihugu.

IMF ivuga ko gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro n’imihindagurikire ari ikibazo gikomeye hirya no hino ku Isi. Itanga inama ko kuzahura ubukungu mu buryo burambye bisaba kwibanda kuri politiki zo kudahungabanywa n’umwenda, kongera ingengo y’imari yo guhangana n’ibiza ndetse no kongera umusaruro.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka kuri 6.8% uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .