IMF yamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kigera kuri -0.2 ku ijana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamanuka kuri -0.2 ku ijana, bitewe n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ku bikorwa bibyara inyungu mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Igereranya ry’uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 ritangajwe nyuma y’iryaherukaga ko buzazamuka nibura kuri 2 ku ijana muri uyu mwaka, igipimo kikaba cyasubiwemo kijya hasi.

Igabanuka ry’ubukungu muri ubu buryo rivuze ko haba hagabanutse ibyo umuntu yinjiza, inganda n’ubucuruzi, byatewe ahanini n’ibihe bya guma mu rugo, aho abantu bose bategetswe kuyava mu ngo nk’ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Nubwo hari ibikorwa byafunguwe, hari ibindi bigifunzwe kandi byatangaga umusaruro mwinshi ku gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo IMF yatangaje ibipimo biteganywa ku bukungu bw’u Rwanda, nyuma y’igihe intumwa z’iki kigo zigirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za leta, mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati ya tariki 5 – 23 Ukwakira 2020.

Byarangiye iri tsinda riyobowe na Haimanot Teferra, risubiyemo igipimo cyateganywaga ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, kirushaho kujya hasi.

Iri tsinda ryagize riti “Bitewe n’uburemere bw’ingaruka zo ku rwego mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu zashyiriweho gukumira icyorezo, izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu rizamanuka rigere kuri -0.2 ku ijana mu 2020, rikazazahuka rikagera kuri 5.7 ku ijana mu 2021,”

Gusa IMF ivuga ko icyerekezo cy’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ritarasobanuka neza, bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 ntaho cyagiye.

Yavuze ko ibijyanye n’ikusanywa ry’imisoro byakomeje guhagarara neza kurusha uko byatekerezwaga, nubwo ingaruka zishingiye ku ihungabana ry’ubukungu zitabura.

Ibyo bikajyana n’uko ibikeneye gutangwaho amafaranga make yinjiye byazamutse, birimo kunganira imiryango yagizweho ingaruka zikomeye z’ubukungu kimwe n’ibigo by’ubucuruzi byahuye n’ibihombo.

IMF yakomeje iti “Muri urwo rwego, icyuho mu ngengo y’imari byitezwe ko kizagera ku 8.5 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 20/21, naho umwenda wa leta ukazagera kuri kuri 67 ku ijana ry’umusaruro mbumbe kugeza mu mpera z’umwaka wa 2020.”

IMF ariko yavuze ko ibikorwa by’ubukungu bitangiye gutanga icyizere cyo kuzahuka nyuma yo kujya hasi cyane mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, bishingiye ahanini ku gukumira icyorezo cya COVID-19.

Ni ibikorwa kandi bishingiye ahanini ku ngamba zagiye zifatwa mu kunganira ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rw’imari, nk’aho leta yashyizeho ikigega cy’ingoboka ku bikorwa byahungabanyijwe cyane na COVID-19 mu nzego zose, urwunguko rwabyo rukagabanuka kugeza kuri 30%.

Mu bihe bishize kandi IMF yatangaje ko ibiciro byakomeje kujya hejuru, ahanini bitewe n’ihungabana ry’uburyo bwo kubikwirakwiza. Muri ibyo bihe ariko urwego rw’imari rwakomeje guhagarara neza, aho rufite amafaranga ahagije yo gukomeza kunganira abikorera mu rugendo rwo kuzahura ubukungu.

Iri tsinda rya IMF ryatangaje ko ryemeranyije n’u Rwanda ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/22 yazita cyane ku guhuza izaguka ry’ubukungu n’ibindi bikorwa bikenewe mu gihugu.

Ibikorwa bibyara inyungu byarahungabanye cyane mu bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .