IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 2% mu 2020

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 2% mu mwaka wa 2020 hanyuma mu mwaka utaha bukazazamuka ku bipimo biri hejuru kurushaho.

IMF yatangaje ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda uzasubira inyuma ugereranyije n’umwaka wa 2019 kuko muri uwo mwaka bwari bwazamutse ku kigero cya 9,4%.

Gusa ngo u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika bizagira izamuka ry’ubukungu bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi buhungabana ku buryo bukomeye.

Byitezwe ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizahura n’ihungabana ry’ubukungu ryo ku rwego ruhanitse ku buryo ibihugu byinshi buzasubira inyuma ku kigero cya 3% ndetse impuzandengo y’ibyo umuturage yinjiza ikazamanukaho 5.3% bivuze ko bizasubira ku rwego byari biriho muri 2013.

IMF irateganya izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ku kigero cya 2% mu 2020 na 6,3% mu 2021.

Gusa nubwo ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka, IMF igaragaza ko mu Rwanda hitezwe izamuka ry’ibiciro ku kigero cya 6,9% mu 2020 bivuye kuri 2,4% mu 2019.

Izamuka ry’ibiciro ribarwa hakurikijwe uko ibiciro ku isoko bihinduka, hakitabwa ku kureba ibiciro bya serivisi n’ibicuruzwa umuntu akenera nk’ibiribwa, serivisi z’ubwikorezi, ubuvuzi n’ibindi bifasha umuntu kubaho mu buzima bwa buri munsi.

Mu Rwanda mu kureba uko ibiciro bihagaze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigera ahantu hatandukanye nko mu maduka, amasoko, ibitaro, amashuri n’ahandi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, mu mijyi ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byazamutseho 9,2% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Nyakanga 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .