00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abasora bakuriweho ibihano muri gahunda yo kwigaragaza ku bushake

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 July 2024 saa 01:28
Yasuwe :

Abasora bamaze kugaragaza imisoro batishyuye mbere y’umwaka wa 2023 bashima ko iyi gahunda yabahaye amahirwe yo kwishyura umusoro fatizo gusa, bagakurirwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe, bityo bagakomeza ibikorwa byabo nta mpungenge.

Ni amahirwe yatangajwe bwa mbere ku wa 22 Werurwe 2024, agomba kumara amezi atatu. Yaje kongererwa igihe kugeza ku wa 23 Ukwakira 2024, nyuma y’uko hari abasora bagaragaje ko batarasoza igenzura rituma bamenya umusoro bakwiye kugaragaza.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Niwenshuti Ronald, avuga ko iyi gahunda iza rimwe mu gihe kirekire, ku buryo ari ubwa mbere ibayeho mu Rwanda.

Kuva iyi gahunda yatangira, imaze kwitabirwa n’abasora barenga 2000, bakoze imenyekanishamusoro ibihumbi 11.8, rifite agaciro ka miliyari 14.3 Frw. Muri ayo mafaranga yamenyekanishijwe, hamaze kwishyurwa miliyari 8.4 Frw.

Garage AAtecar Ltd ni kimwe mu bigo byitabiriye gahunda yo kwigaragaza ku bushake, cyishyura umusoro utari waragaragajwe mbere.

Mutesi Janvière ukora muri iki kigo, avuga ko aya mahirwe yaje akenewe kuko iyo ikigo gihanwe, bishobora guhungabanya ibikorwa byacyo.

Yakomeje ati “Nkurikije uko byari bimeze, iyo twishyura umusoro fatizo hariho n’ibihano byashoboraga kugera muri miliyoni 40 Frw cyangwa 50 Frw. Urumva ko ayo mafaranga ari menshi. Ariko hafi miliyoni nka 20 Frw zagombaga kuza mu rwego rw’ibihano ntabwo zagiyeho.”

Yasabye buri wese bireba kugaragaza ku bushake imisoro itarishyuwe mbere ya 2023, kugira ngo igihe azakorerwa igenzura bitazamugusha mu bibazo byo gucibwa wa musoro hariho n’ibihano.

Muhire Jean Claude ni undi usora wigaragaje ku bushake, ku musoro ku mutungo utimukanwa utaramenyekanishijwe hagati y’imyaka ya 2012 na 2022.

Mu gihe ku mwaka yagombaga kwishyura umusoro wa 52,800 Frw, hagendaga hiyongeraho ibihano n’inyungu z’ubukererwe, bikaba 71,400 Frw.

Yakomeje ati “Numvaga ko ayo mafaranga ntayabona, ariko ubwo hasigaye umusoro gusa hatariho amande, ndabona nzabishobora.”

“Ndashima imiyoborere myiza yadukuriyeho ibi bihano, nkaba nshishikariza n’undi muturarwanda wese, na we ko yakwitabira iyi gahunda kuko ari nziza, umuntu wese akaza yizanye nk’uko nanjye nizanye, bakamukuriraho ibihano.”

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Komiseri Mukuru Niwenshuti Ronald, yashishikarije abasora kwisuzuma, bakagaragaza imisoro batigeze bishyura kuva mu 2022 gusubiza inyuma.

Yagize ati “Ni gahunda ikomeje kuko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yayongereye igihe cy’amezi ane, kugeza mu mpera z’Ukwakira 2024. Nifuza ko Abanyarwanda bose bazitabira iyi gahunda, kuko ntabwo tugamije guhana.”

“Dushaka ko abasora bagaragaza kandi bakishyura umusoro wose batamenyekanishije, bagahabwa aya mahirwe. Ariko nyuma y’iyi gahunda, niba hari umuntu utarigaragaje, byanze bikunze amategeko azakurikizwa.”

Aya mahirwe yashyiriweho umuntu wese wakoze ibikorwa bisoreshwa, wanditse cyangwa utanditse mu buyobozi bw’imisoro, ufite umusoro atamenyekanishije ngo anawishyure mbere y’umwaka wa 2023.

Hashyizweho sisiteme yihariye yo kumenyekanishirizamo uyu musoro kugira ngo hatajyaho ibihano, itandukanye na e-tax ikoreshwa mu kumenyekanisha imisoro isanzwe. Uku kwigaragaza ku bushake bireba imisoro yose y’imbere mu gihugu, ukuyemo imisoro ya gasutamo.

Ubusabe bwo kwigaragaza ku bushake bugaragaza ubwoko bw’umusoro n’igihe cyo gusora bireba; n’umusoro usaba ashaka kwishyura n’inyandiko zigaragaza amakuru ajyanye na wo.
Itegeko riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30.

Iyi hazabu iba 40% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura; na 60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje iminsi 60 ku gihe ntarengwa cyo kwishyura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .