00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MWC2022: Ikiguzi cyo kwishyurana mu ikoranabuhanga, umutwaro uremereye kuri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 03:13
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2005, Nzabonimana Joseph wo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, yakoraga ubucuruzi bwo kuranguza ibicuruzwa ku bacuruzi bato yabaga yakuye mu Mujyi wa Kigali, bikamusaba kugenda mu modoka yitwaje igikapu cy’amafaranga ari bwishyure abamuranguzaga.

Byari ibintu bigoye gukora ibilometero birenga 130 atwaye miliyoni hafi 3Frw mu gikapu dore ko byabaga ari mu ijoro kugira ngo bucye yageze i Kigali arangure ibicuruzwa hakiri kare.

Uyu munsi, ibyari imbogamizi byabaye umugani. Nzabonimana ntagisabwa kwikorera igifurumba cy’amafaranga cyangwa gukora urugendo ajya kurangura i Kigali, kuko ibyo akeneye abyoherereza uwo bakorana ubucuruzi kuri telefoni, akamwishyura akuye amafaranga kuri konti akayashyira ku ye nabwo akoresheje telefoni.

Nzabonimana ati “Ni ubuzima bworoshye cyane byose byabaye ikoranabuhanga. Nashoboraga kuyatwara [amafaranga] bakayiba, bikantwara umwanya wo kujyayo ariko ubu ndarangura ntavuye mu rugo”.

Nzabonimana ariko avuga ko nubwo kwishyurana ku ikoranabuhanga byoroheje ubuzima, ikiguzi cyabyo kiri hejuru. Yatanze urugero rw’uko iyo yohereje nk’ibihumbi 500Frw kuri Mobile Money yishyura 1000Frw cyo kohereza ni mu gihe kuyabikura bitwara 6000Frw.

Iki kiguzi ntigitandukanye cyane n’icyo ku mabanki akorana nayo, akavuga ko ikiguzi cyo kwishyurana no guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga kigabanyutse byatuma rirarushaho kuba umusemburo w’ubukungu n’iterambere rusange ry’abatuye Isi.

Ibi bishimangirwa na Raporo y’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika, AfricaNenda, Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), na Banki y’Isi, yamurikiwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ku by’ikoranabuhanga ‘Mobile World Congress’, iri kuhabera.

Iyi raporo ya 2022 yerekana ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga birimo gutera imbere cyane, aho mu myaka 10 ishize hari uburyo 29 bufasha abaturage kwishyurana bwavutse kuri uyu mugabane.

Ubu ni uburyo bushyirwaho n’abatanga serivizi z’imari bugafasha abaturage kwishyurana ako kanya, ku giciro gito, kandi bugakoreshwa na buri wese igihe cyose.

Icyakora ngo haracyari imbogamizi z’ubugenzuzi, kutagira imibare y’ukuri ndetse n’ikiguzi kiri hejuru gicibwa abakoresha izo serivisi zo kwishyurana no guhererekanya amafaranga.

Indi mbogamizi ihari ni ikibazo cy’abanyafurika barenga miliyoni 350 batagerwaho na serivisi z’imari, kuba kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi badafite internet, ni ukuvuga miliyari 3.6 z’abaturage ndetse no kuba abatunze telefoni muri Afurika ari miliyoni zisaga gato 500.

Umuyobozi wa AfricaNenda, Robert Ochola, asanga imbogamizi zagaragajwe n’iyi raporo zishimangira ko hakenewe imbaraga z’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera kugira ngo haboneke ibikorwaremezo byo kwishyurana, guhangana ku isoko ndetse no kubona serivisi zose zikenewe n’abakiriya.

Ati “Nubwo tuvuga iyo ntambwe yatewe, haracyari miliyoni zisaga 300 batabasha kubona serivisi z’ikoranabuhanga, ikibazo kibakomereye ni ukubona ibikorwaremezo cyangwa kugira ubushobozi bwo kubona amakuru n’ubumenyi bwo gukoresha izi serivisi”.

Yakomeje avuga ko hari aho guhererekanya amafaranga bigihenze ugasanga biragora abaturage.

Iyi raporo itanga ishusho yose ku kwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga muri Afurika, inagaragaza ko bikwiye gushyirwaho imbaraga ubwa bose kugira ngo ntihagire n’umwe usigara inyuma mu isi y’ikoranabuhanga.

Umwaka ushize abatuye ku mugabane wa Afurika bifashishije ikoranabuhanga bahererekanyije miliyari 16 z’amadolari. Ni umubare werekana ko hari amahirwe menshi muri uru rwego.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda n’Isi muri rusange bamaze kubona akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu ihererekanywa ry’amafaranga by’umwihariko mu bihe bishize bya Covid-19.

Akamanzi yagaragaje ko kwishyurana ku ikoranabuhanga ari ho Isi igeze, yerekana ko mu myaka ibiri gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana byazamutse cyane yaba kuri telefoni, banki cyangwa amakarita.

Ati “Nko muri 2020/21 abafite konti za Mobile Money bazamutseho 8%, abatanga serivisi za Mobile Money bazamutseho 32% iyi mibare igaragaza ko hakiri amahirwe muri uru rwego nko mu bigo bimwe bibivuga kandi ni yo ntego igihugu cyacu gifite”.

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Mats Granryd, yavuze ko ikoranabuhanga ririmo gutera imbere ku rwego rushimishije muri Afurika, aho mu myaka 20 ishize abatuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara batunze biyongereye.

Umwaka ushize hari miliyoni zirenga 500 z’abanyafurika bari bafite telefoni ngendanwa, ni ukuvuga 46% by’abaturage bose ba Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu 2025 bazaba bageze kuri miliyoni zirenga 600.

Granryd yavuze ko ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu, kuko nko ku Isi yose gukoresha telefoni ngendanwa bigira uruhare rwa 5% y’umusaruro mbumbe w’isi yose, ni ukuvuga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni bigira uruhare rwa 8%, ni ukuvuga miliyari 140 z’amadolari ya Amerika yabarwaga mu 2021. Mu 2025 umusanzu wa telefoni ngendanwa ku musaruro mbumbe uziyongeraho miliyari 65 z’amadolari ugere hafi miliyari 155 z’amadolari.

Ibi kandi binagendana no kuba gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni byarahanze imirimo irenga miliyoni 3.2.

Clare Akamanzi (hagati) yavuze ko mu kwishyurana mu ikoranabuhanga hari amahirwe menshi
Ubwo hamurikwaga raporo ya AfricaNenda yerekanye ko hari imbogamizi zikeneye gukemurwa mu kwishyurana mu ikoranabuhanga muri Afurika
Itsinda rya AfricaNenda ririmo Umuyobozi Mukuru Robert Ochola (ibumoso) n'abamwungirije Sabine Mensah na Akinwale Goodluck (iburyo) bashyikiriza Perezida Kagame raporo ya 2022
Akinwale Goodluck (iburyo) na Sabine Mensah (hagati) basobanurira itangazamakuru ibiri muri raporo ya AfricaNenda ku kwishyurana ku ikoranabuhanga
Clare Akamanzi yavuze ko Covid-19 yerekanye ko ari ingenzi kwishyurana mu ikoranabuhanga
Umuyobozi wungirije wa AfricaNenda, Sabine Mensah yavuze ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gutuma ntawe ikoranabuhanga riheza
Umuyobozi Mukuru wa AfricaNenda, Robert Ochola yashimangiye ko kwishyurana mu ikoranabuhanga birimo gutera imbere muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa AfricaNenda, Robert Ochola aganira n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi mu kumurika raporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .