Ikigo cyo mu Rwanda mu 10 byageze mu cyiciro cya nyuma cya ’Ecobank Fintech Challenge 2020’

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga gitanga Serivisi zose z’imari, Ecobank Group, cyatangaje abanyamahirwe 10 barimo n’Ikigo ‘Leaf Global Fintech Corporation’ cyo mu Rwanda, bashobora kuzatsindira akayabo k’agera ku $10.000 (miliyoni 9.5 Frw) mu irushanwa ngarukamwaka rya ‘Ecobank Fintech Challenge 2020’ rigeze mu mahina.

Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Ecobank Group rihuza ibigo bitanga serivisi z’imari byifashishije ikoranabuhanga (Fintech) ku Mugabane wa Afurika.

Umunsi wa nyuma wo kurushanwa uteganyijwe ku wa 21 Kanama, uzaba hihashishijwe ikorabuhanga.

Mu bigo birenga 600 byitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatatu kuva mu 2017, muri byo 10 bituruka mu bihugu birindwi.

Mu bigo byatsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma harimo Always In-Touch Real-time (Afurika y’Epfo), Fluid AI (u Buhinde), Franc Group (Afurika y’Epfo), Growth Factor (Ghana), Leaf Global Corporation (u Rwanda), Moja Ride (Côte d’Ivoire), Nokwary Technologies Limited (Ghana), Papersoft S.A (Mozambique), Ukheshe Payment Solutions (Afurika y’Epfo) na PayChap Technologies (Tanzania).

Ikigo kizatsinda kizahabwa ibihembo bigera ku $10.000, ikizakurikira kizahabwa ibihumbi $7.000, akabakaba miliyoni 6.65 Frw naho icya gatatu gihabwe $5.000, agera kuri miliyoni 4.75 Frw.

Ibi bigo byose kandi bizahabwa amahugurwa azamara amezi atandatu ku mikoreshereze y’ikorabuhanga muri serivisi z’imari. Aha kandi bizanahakura amahirwe yo kubaka ubufatanye na Ecobank Group.

Iyo mikoranire ishobora gutuma ibi bigo byagura serivisi zabyo zikagera ku rwego mpuzamahanga, bishobora kandi kwifashisha uburyo bw’ikorabuhanga bwa Ecobank Group no kubaka imikoranire n’ibindi bigo kimwe no kugirwa inama zo kwagura ibikorwa byabo.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa n’Ikoranabuhanga muri Ecobank Group, Eddy Ogbogu, yashimye ibigo byageze mu cyiciro gisoza bihataniye igihembo

Ati “Turashimira ibigo 10 byashoye mu by’imari n’ikorabuhanga byageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya ‘Ecobank Fintech Challenge 2020’. Ni itsinda ry’abahanzi b’udushya kandi twiteguye umunsi wa nyuma ubwo tuzabashimira ndetse tukaba dushobora no kubaka imikoranire ibyara inyungu.”

Ecobank Group ni ikigo gitanga serivisi zose z’imari, kibarizwa mu muryango wa Ecobank Transnational Incorporated (‘ETI’). Muri serivisi gitanga harimo gucunga konti zo kubitsa, gutanga inguzanyo, ubujyanama, ubucuruzi, umutekano, ubukungu, imicungire y’umutungo n’imicungire y’amafaranga.

Ni ikigo gifite amashami mu bihugu 33 byo muri Afurika birimo n’u Rwanda, ibituma ari cyo kigo cy’imari kinini kuri uyu mugabane.

Iki kigo gikoresha abakozi 14,800 batanga serivisi ku bakiliya barenga miliyoni 23; kirangwa n’imikorere iri ku rwego rwo hejuru, kuko kiri ku isoko ry’imari n’imigabane muri Ghana na Nigeria.

Ibigo 10 birimo n'icyo mu Rwanda byageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa Ecobank Fintech Challenge 2020
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Ecobank Group rihuza ibigo bitanga serivisi z’imari byifashishije ikoranabuhanga (Fintech) ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .