00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigega Nzahurabukungu kigiye kwifashishwa mu gutera inkunga imishinga mishya

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 06:12
Yasuwe :

Muri gahunda yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu buryo buremereye, Leta yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu (ERF) cyatangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu ayo mafaranga yariyongereye ndetse ibikorwa bigitangira na byo bigiye guterwa inkunga.

Ikigega Nzahurabukungu cyari kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 30% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere ya covid-19. Mu bufasha bwatanzwe harimo koroshya inguzanyo no kugabanya inyungu ku nguzanyo ibigo byari bifite mu mabanki kimwe no gutanga igihe cyo gusonerwa kwishyura inguzanyo.

Hari na none gufasha sosiyete zitwara abantu mu buryo bwa rusange gusohoka mu gihombo zari zifite gishingiye ku kuba mu gihe cya Guma mu Rugo zitarakoraga ndetse na nyuma yayo zigatwara abantu bake mu gihe ingamba zabaga zorohejwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere, ko iki Kigega kimaze gukoreshwa ku gipimo cya 90%.

Urwego rw’amahoteli rwagizweho ingaruka ziremereye ugereranyije n’izindi ni rwo rwahawe amafaranga menshi nk’uko Dr Ndagijimana yabisobanuye.

Yavuze ko hoteli 141 ari zo zafashijwe zihabwa miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ayo Ikigega cyatangiranye.

Abikorera mu byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange na bo bagenewe miliyari 7,5Frw yo kuborohereza kwishyura imyenda mu mabanki ndetse na miliyari 12,1 Frw yo kuziba icyuho cy’ibihombo bahuye na byo.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ibi byatumye bakomeza gukora ibihe byose bubahirije ibisabwa mu rwego rw’ubuzima mu gihe Covid-19 yari icanye maremare.

Amashuri yigenga agera kuri 60 na yo yatewe inkunga bitwara miliyari 7,8 Frw naho ku bijyanye n’ingwate zigenewe ibigo bito n’ibiciriritse, ibigera kuri 264 byarafashijwe hakoreshwa miliyoni 821 Frw.

Ibigo bito bikora ubucuruzi bigera ku 3997 byahawe inguzanyo yo gukomeza gucuruza ihwanye na miliyari 3,8 Frw. Amafaranga yagiye mu nzego zirimo ubucuruzi bwo kudandaza, imirimo yo gusudira, ubwikorezi, ubudozi, gutunganya umusatsi, ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo, restaurant, utubari, ububaji n’ubwubatsi.

Hatanzwe kandi amafaranga agera kuri miliyari 10,3 Frw ku bigo ibiciriritse n’ibinini, hafashwa ibigera ku 139.

Ibyagezweho n’inkunga ni ibigo bikora ibikorwa by’amacumbi, ubucuruzi bw’ibyo kurya, uburezi, inganda, ubwikorezi, ubuzima, inganda n’ibindi.

Imishinga mishya yatekerejweho

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko Leta yakomeje gushaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, kuri ubu ikaba yarabonye miliyoni 250 z’amadolari azongerwa mu Kigega Nzahurabukungu.

Ati “Kubera ko kurwana n’icyorezo n’ingaruka zacyo bigikomeza, Leta yakomeje gushakisha andi mafaranga ubu hakaba harabonetse miliyoni 250 z’amadolari akaba ari inguzanyo zihendutse.”

Miliyoni 150$ yavuye muri Banki y’Isi naho miliyoni 100$ ava muri Banki ya Aziya ishinzwe ishoramari mu bikorwaremezo.

Yavuze ko azafasha mu kwagura imishinga isanzwe no gufasha imishinga mishya yagira ingaruka nziza ku bukungu.

Ati “Ubundi Ikigega cyafashaga ibikorwa biriho kugira ngo bishobore gukomeza ariko amafaranga yariyongereye hifuzwa ko hagira n’ibikorwa bishyashya by’ishoramari byafasha kwihutisha izahuka ry’ubukungu. Turateganya ko agera kuri miliyoni 150$ azashyirwa mu bikorwa by’ishoramari haba mu kwagura ibikorwa bisanzwe cyangwa gushyigikira imishinga mishya.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere, ko ikigega nzahurabukungu kimaze gukoreshwa ku gipimo cya 90%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .