00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa ya Muhanga yihariye ibihembo bya Kombe la dhahabu bigamije gutoranya ikawa nziza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Ikawa ya koperative Abateraninkunga ba Sholi y’abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yegukanye imyanya ibiri mu marushanwa ya Kombe la dhahabu agamije gutoranya ikawa nziza muri Afurika.

Ni amarushanwa yateguwe n’ikigo Fairtrade Africa, azabera mu bihugu bitandukanye muri Afurika agamije kuzamura ikawa zo kuri uyu mugabane no kuzimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

Aya marushanwa azakorerwa mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Ethiopia na Uganda. Ku ikubitiro yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021, ahuza abatunganya ikawa 28 hatoranywa ikawa ebyiri nziza kurusha izindi.

Muri aba 28 hatoranyijwemo ikawa icumi za mbere, zitoranywamo ebyiri kuko Sholi yihariye umwanya wa mbere n’uwa kabiri izi akaba ari zo zihiga izindi mu zitabiriye mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Fairtrade Africa, Getahun Gebrekidan, yavuze ko aya marushanwa yateguwe kugira ngo bazamure urwego rw’abatunganya ikawa babashe guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Iri rushanwa ryaje kugira ngo rizamure ubuziranenge bw’abakora ikawa kuko aba batsinze n’abazatsinda mu bindi bihugu byatoranyijwe, bazahangana nyuma tuzatoranyamo ikawa ya mbere muri Afurika.”

“Ibi bisobanuye ko buri wese azashyira imbaraga mu gutunganya ikawa ye, kandi aba bazahuzwa n’amarushanwa akomeye mu bijyanye n’ikawa ibizazifasha kumenyekana ku Isi yose.”

Ku ruhande rw’abatsinze bavuze ko banejejwe no kuba ikawa yabo yabashije guhatana igatsinda ko bibahaye umukoro wo gukomeza gukora cyane.

Umucungamutungo wa Koperative Abaterankunga ba Sholi, Nshimiye Aimable, yavuze ko impamvu begukanye imyanya ibiri ari uko bashyira imbaraga mu gutunganya ikawa yabo kuva ikiri mu murima.

Yagize ati “Ibanga iwacu dukoresha ni ukwegera abahinzi tukabaganiriza tukabahugura uburyo batunganya ikawa bahereye mu murima, kugira ngo ikawa iryohe bisaba kuyitaho ikiri mu murima.”

“Twashyizeho abashinzwe kugenzura ubuzima bw’abahinzi n’ikawa, mu ruganda na ho twahashoye imari twubaka amazu yo kumisha ikawa idakubiswe n’izuba ikawa yacu iba ikoranye ubuhanga.”

Yakomeje avuga ko gutsinda aya marushanwa bizabafungurira amarembo ndetse n’ikawa y’u Rwanda imenyekane ku Isi yose.

Yagize ati “Fairtrade ni umuryango mpuzamahanga turishimira ko bagiye kwamamaza ikawa y’u Rwanda nubwo Sholi dutsinze ariko ikawa y’u Rwanda izamenyekana ku Isi n’andi makoperative abe yabona abakiliya.”

Ibi abihuje na Cyuzuzo Nkundabagenzi Slyverie, umukozi ushinzwe abahinzi muri koperative ikora ikawa yo mu Karere ka Rustiro, Cocanko yegukanye umwanya wa gatatu. Yavuze ko gutsinda ari ikintu cyiza ndetse bibongereye imbaraga zo gukora cyane.

Yagize ati “Kuba twatsinze n’ibintu byiza cyane, ikintu tugiye gukora ni ukurushaho gukurikirana abahinzi kugira ngo barusheho kutugemurira ikawa nziza.”

Yavuze kandi ko igituma ikawa yabo iba nziza ari uko bakurikirana abahinzi bakabasha kugemura ikawa nziza ndetse yagera no mu ruganda bakayikurikirana cyane.

Aba begukanye uyu mwanya bazajya kurushanwa n’abandi bo mu bindi bihugu iri rushanwa riri kuberamo ndetse amakawa yabo azitabira amarushanwa mpuzamahanga nka AFCA, SCA, WOC, SCAJ, CAFÉ SHOW Korea.

Mu Rwanda kugeza ubu habariwa abahinzi b’ikawa 355 771, aba bakaba biganjemo igitsina gabo kuko bihariye 68%, abagore bakaba bangana na 32%.

Mu gupima harebwe ibigizwe amakawa yitabiriye
Mu gupima ikawa hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo no kumva impumuro yayo
Abatunga ikawa bo mu Rwanda bishimiye ko hari irushanwa ryabatekerejeho
Abagize akanama nkempurampaka bakoranye ubushishozi ngo harebwe ikawa ihiga izindi
Abatsinze bavuze ko bizabasha kumenyekana ndetse no kwagura isoko ryabo
Umucungamutungo wa Koperative Abaterankunga ba sholi, Nshimiye Aimable, yavuze ko impamvu begukanye imyanya ibiri ari uko bashyira imbaraga mu gutunganya kawa yabo kuva ikiri mu murima.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Fairtrade Africa, Getahun Gebrekidan, yavuze ko aya marushanwa yateguwe kugira ngo bazamure urwego rw’abatunganya ikawa babashe guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .