Iri murika ryitabiriwe n’abamurika basaga igihumbi baturutse mu bihugu 44, bose bagaragaza ubwiza n’umwimerere w’ikawa ihingwa mu bihugu byabo.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko muri iyo Expo, u Rwanda rwari ruhagarariwe na sosiyete esheshatu zihinga zikanohereza ikawa mu mahanga.
Ni ku nshuro ya mbere iri murika mpuzamahanga ry’ikawa ryari ribereye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abakunzi b’ikawa basuraga ikibanza cy’abamurika bo mu Rwanda, basogongezwaga ku ikawa yahinzwe mu misozi y’u Rwanda, izwiho uburyohe bwihariye.
Wabaye kandi umwanya wo guhura n’abakunzi b’ikawa, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baganira ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa n’itunganywa ryayo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yavuze ko kuba Abanyarwanda baritabiriye iryo murika ari amahirwe akomeye.
Ati “Ni umwanya wo kwerekana uburyohe n’umwihariko w’ikawa y’u Rwanda, guhura no kuganira n’abaguzi ndetse n’abakunzi b’ikawa byose biri mu murongo wo guteza imbere isoko ry’ikawa ritunze abahinzi basaga ibihumbi 400 mu Rwanda.”
Hategeka yavuze ko iryo murika ari amahirwe yo kwagura isoko ry’ikawa y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.
Buri munsi ku isi hose hanyobwa udukombe miliyari 1.25 tw’ikawa, kandi biteganyijwe ko uwo mubare uzagenda wiyongera mu minsi iri imbere.
Muri Nzeri umwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu 2020/21, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 16,8 by’ikawa byinjije asaga miliyoni 61,5$, ni ukuvuga ko ari miliyari 62.2Frw.
Aya mafaranga yiyongereyeho 1,83% ugereranyije na miliyoni 60,4$, zinjijwe mu bilo miliyoni 19,7 by’ikawa byoherejwe mu mahanga mu mwaka wabanje.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!