00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya lisansi cyagabanutseho 29Frw i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 04:45
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, i Kigali igiciro cya litiro ya lisansi ari 1580Frw kivuye ku 1609Frw mu gihe icya litiro ya mazutu ari 1587Frw avuye ku 1607Frw.

Ugendeye ku biciro byari bisanzwe, igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 29Frw kuri litiro naho kuri mazutu havaho amafaranga 20Frw.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Eng. Deo Muvunyi, rivuga ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yigomwe imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ry’u Rwanda.

Ibi bivuze ko kuri iyi nshuro leta yigomwe imisoro kugira ngo igiciro cya mazutu aho kwiyongeraho amafaranga 51Frw kuri litiro kigabanukeho amafaranga 20Frw kuri litiro.

RURA iti “Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya mazutu ku giciro cy’ibindi bicuruzwa”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .