Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse nyuma y’imanuka rikabije ugereranyije n’amezi atandatu ashize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Umunsi wo kuri uyu wa Mbere wasojwe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamutse ku isoko mpuzamahanga, gusa igihu gikomeje kubudika ku hazaza h’ubu bucuruzi bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhindukirana ibihugu, kigahungabanya ubuzima bw’abantu kidasize ibikorwa bibyara inyungu.

Ubwandu bukomeje kwiyongera mu Burayi, aho u Bwongereza buheruka gukurikira u Bufaransa n’u Budage mu gutangaza ingamba nshya zirimo guma mu rugo, hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19.

Bisobanuye ko bihita bigira ingaruka ku bukenerwe bw’ibikomoka kuri peteroli, kubera ko ingendo ziba zihagaritswe.

Peteroli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yagabanyutseho 6% mu giciro, ariko kuri uyu wa Mbere umunsi wasojwe kizamutseho 2.8%, ku buryo akagunguru kagurwaga $36.81.

Mu cyumweru gishize ibiciro byamanutseho 10%, ari naryo gabanuka rikomeye ryabaye mu cyumweru guhera muri Mata uyu mwaka. Ni cyo giciro gito peteroli yaguzweho mu mezi atandatu ashize, ubwo ibintu byari byazambye kubera za guma mu rugo hirya no hino, ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli rikagabanuka.

Ibikomoka kuri peteroli byatangiye umwaka bigurwa hejuru ya $60, ariko biza kumanuka cyane kugeza ubwo ku wa 20 Mata ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiciro cy’akagunguru ka peteroli icukurwa muri icyo gihugu (West Texas Intermediate, WTI) cyageze munsi y’idolari zeru.

Byaje kuzahuka kuko mu mpeshyi byageze ku $40.

Bijyanye n’ubwoba hirya no hino ko ibikorwa bishobora kongera gufungwa, izamuka ry’ibiciro ryo kuri uyu wa Mbere nta cyizere gikomeye ritanga kuko peteroli ishobora kwiyongera ku isoko ariko ntikoreshwe, nubundi ibiciro bikagwa.

Izamuka ry’ibiciro ryo ku wa Mbere ryabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko ibigo byo mu Burusiya byagiranye ibiganiro na Minisitiri Ushinzwe ingufu muri icyo gihugu, Alexander Novak, haganirwa ku gukomeza kugendera ku igabanywa ry’utugunguru twa peteroli dushyirwa ku isoko, mu gihe kirekire.

Abasesenguzi bagaragaza impungenge ku gihe ibigo byakomeza kongera peteroli bicukura, mu gihe ubukenerwe bwayo burimo kujya hasi nk’uko Wall Street Journal yabitangaje

Ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje mu gihe abacuruzi bahanze amaso gahunda nshya zijyanye n’ingufu muri Amerika, za Perezida uza gutorwa hagati ya Donald Trump na Joe Biden.

Mu gihe Biden yatsinda, hahanzwe amaso gahunda yo kwita cyane ku ngufu zitangiza, ndetse aherutse kuvuga ko azagarura amasezerano na Iran mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, yemejwe ku bwa Obama agateshwa agaciro na Trump.

Ni igikorwa gishobora kongera utugunguru miliyoni ebyiri twa peteroli ku isoko n’ubundi risanzwe rihagaze nabi.

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse nyuma y’imanuka rikabije ugereranyije n’amezi atandatu ashize
Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli muri uyu mwaka ntabwo byifashe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .