Iyi raporo igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagabanyutseho 15,7% mu Ukwakira 2024, ugereranyije n’ibyoherejwe muri Nzeri 2024, ariko kiyongereye ku ijanisha rya 61,8% ugereranyije na Ukwakira 2023.
Imibare igaragaza ko kugeza mu Ukwakira 2024 icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwoherezayo, cyabarirwaga muri miliyoni 363$.
Agaciro k’ibyatumijwe hanze kazamutseho 23,9% mu Ukwakira 2024, ugeranyije n’uko byari bihagaze muri uko kwezi mu 2023.
Bimwe mu byatumijwe mu mahanga harimo imashini n’ibikoresho byifashishwa mu bwikorezi byaguzwe arenga miliyoni 103$, ibikoresho byakorewe mu nganda byaguzwe miliyoni 100$ n’ibindi.
Muri rusange ibyatumijwe mu mahanga mu Ukwakira 2023 byari bifite agaciro ka miliyoni 507,9$, mu gihe mu kwezi nk’uku kwa 2024 byahise bigera ku 629,7$ bigaragaza ukwiyongera kwa 23,9%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko ibyo igihugu gitumiza hanze byiyongera ikibazo kikarushaho gukomera kuko ibiciro by’ibyo cyohereza na byo byagabanyutse.
Ati “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi, ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukura hanze yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha.”
Rwangombwa yasobanuye ko amadevize igihugu gikenera mu gutumiza ibintu hanze yiyongereye ugereranyije n’ayo gikura hanze.
Yahamije ko icyuho cyavaho byihuse "tugize Imana tukabona amabuye y’agaciro adasanzwe afite agaciro ko hejuru wenda ni yo yafasha kugabanya icyo cyuho naho ubundi imiterere y’ubukungu ukuntu igenda ihinduka ni ibintu bifata igihe kirekire kugira ngo icyo kibazo kizashobore gukemuka.”
Gahunda ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere iteganya ko buri mwaka ibyoherezwa mu mahanga bizajya byiyongeraho 13% buri mwaka, mu gihe ishoramari ry’abikorera rizava kuri miliyari 2,2$ rikazagera kuri miliyari 4,6$ mu 2029.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!