Icyayi cy’u Rwanda cyagumanye umwanya wacyo, kigurwa menshi kurusha ibindi ku isoko rya Mombasa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje guhiga ibindi mu karere ari nako kigurwa amafaranga menshi ku isoko ry’icyayi rya Mombasa, aho cyaguzwe Sh293 (asaga 2630 Frw) ku kilo kimwe mu igurisha ryakozwe mu cyumweru gishize, mu gihe icyayi cya Kenya cyagurwaga Sh266 (asaga 2390 Frw) ku ngano nk’iyo.

Muri icyo gihe ariko icyayi cya Uganda cyo cyagurwaga Sh145 ku kilo.

U Rwanda rwakomeje kuza imbere mu bwiza bw’icyayi, butuma kinagurwa menshi ku isoko, ugereranyije n’ibindi byayi bitunganyirizwa mu bihugu by’akarere.

Umwe mu bacuruzi b’icyayi ku isoko rya Mombasa yagize ati "Ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda bwakunze kuba hejuru y’ibindi, ari nayo mpamvu usanga gikunze kugurwa amafaranga menshi kurusha ibindi."

Urebye ku mpuzandengo, nibura buri cyayi cyagurwaga Sh220 (asaga 1978 Frw) ku kilo, ubariyemo igitunganywa na Kenya Tea Development Agency (KTDA), ibigo bitandukanye cyangwa ibihugu 10 bicuruza icyayi cyabyo ku isoko rya Mombasa.

Ibihugu byo muri aka karere bihurira kuri iri soko ry’i Mombasa, icyayi cyabyo kigahatana mbere yo kwerekezwa ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba, EATTA.

Icyayi cy’u Rwanda gisanzwe cyihagazeho ku isoko mpuzamahanga, aho muri Kanama umwaka ushize, icyayi cya Kitabi n’icyayi cya Gisovu, ku isoko rya Mombasa byaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha ibindi, kuva iri murikagurisha ryatangira mu 1956.

Icyo gihe icyayi cya Kitabi cyaguzwe $6.06 (asaga 5900 Frw) ku kilo, icya Gisovu kigurwa $5.97 (asaga 5,812 Frw), igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko bisanzwe.

Mu Rwanda Icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961. Mu mwaka wa 2018 cyari gihinze kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, giheruka gutangaza ko ingano y’icyayi gishyirwa ku isoko yazamutse cyane mu myaka 26 ishize, kuko cyavuye kuri toni 11,000 ku mwaka mu 1994, zigera kuri toni 32343 z’icyayi gitunganyijwe mu mwaka ushize.

Inyungu ivamo nayo yarazamutse kuko yavuye kuri miliyoni $17.5 mu myaka 26 ishize, ubu zigeze kuri miliyoni $92.54.

Icyayi cy'u Rwanda gikomeje kwihagararaho ku isoko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .