00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR yahuguye abafite aho bahuriye n’umutungo wa Leta, basabwa kwerekana itandukaniro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 November 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Abakora mu bigo bya Leta bafite aho bahuriye n’umutungo wa Leta, bari gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu gucunga neza umutungo wa leta bagamije kugabanya ibihombo Igihugu cyahuraga nabyo biturutse ku bumenyi buke n’uburangare.

Byanyuze mu mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 azagera ku wa 22 Ugushyingo 2024, yateguwe n’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).

Aya mahugurwa ahuriza hamwe abakora mu bigo bya Leta bafite aho bahuriye n’umutungo wa Leta, bagamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu byo gucunga neza umutungo wa Leta.

Abitabiriye aya mahugurwa, ni abakozi bashinzwe ibaruramari, abagenzuzi, abashinzwe igenamigambi, abashinzwe ingengo y’imari, abashinzwe amasoko n’abashinzwe gucunga abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gukomeza kuba abanyamwuga beza mu kazi kabo no gukomeza gutyaza ubumenyi bagendeye ku cyerekezo Igihugu cyihaye.

Yagize ati “Aya ni amahugurwa ngarukamyaka ku bantu bakora mu bigo bya leta cyane cyane abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’umutungo wa leta kugira ngo twungurane ibitekerezo. Turebe impinduka zirimo kuba, turebe intego leta iba yarihaye uburyo zagiye zigerwaho n’imbogamizi wenda zaba zirimo nabyo tukabiganiraho.”

Yakomeje avuga ko uyu aba ari umwanya wo kwitekerezaho kuko akenshi mu kazi hataboneka umwanya wo gutekereza kubyo bakora ahubwo haba hakenewe n’umwanya wo guhura bakaganira uko banoza imikorere kuko iyo bitabaye ibibazo bikirimo bikomeza.

Ati "Ibibazo bijyanye n’ubushobozi buke bw’abakozi kuko leta igenda yinjiza abakozi bashyashya bamwe badafite ubunararibonye, abo rero bisaba ko bahugurwa. Hariho n’uburangare mu kazi kandi n’ibihe tubamo bigenda bihinduka haba mu mategeko, niyo mpamvu abantu baba basabwa kwihugura."

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, nabo bemeza ko ari ingenzi guhurira hamwe bagasangizanya ubumenyi n’ubunararibonye kuko usanga hari ibigo bikorwa neza baba bakeneye kwigiraho ndetse bagahuza n’amakuru cyane cyane ku mategeko aba yaravuguruwe.

Kamikazi Confiance ukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ni umwe muri bo, yagize ati “Aya mahugurwa icyo nyitezeho, hari ubwo porogaramu dukoreramo mu kazi zigenda zihinduka umunsi ku wundi, iyo tubonye amahugurwa nk’aya bituma izo mpinduka ugenda uzumva ndetse bikanakorohera kuzishyira mu bikorwa."

Uwamahoro Emelyne ukora mu Kigo cy’Umugenzuzi w’Imari ya Leta na we yagize ati "Twese dukorera Igihugu dufite intego imwe, dushaka guteza imbere Igihugu cyacu, niyo mpamvu iyo turi hamwe twungurana ibitekerezo cyane kurusha ko umuntu yakora ku giti cye kandi bizadufasha kumvira hamwe, batubwire ibibazo bagenda bahura nabyo kugira ngo natwe nitujya kugenzura ibyo bakoze tumenye ikibazo bagize mbere y’uko bashyiramo ayo makosa, kuko buri gihe ntibaba bafite amakosa."

Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Sunday Jean Baptiste, yemeza ko hari impinduka zagiye zishyirwaho na Leta zijyanye no guhuza ibaruramari ry’u Rwanda na mpuzamahanga kugira ngo imibare igendane n’iy’ibindi bihugu bityo ko n’abo mu Rwanda baba bagomba gukarishya ubwenge.

Yagize ati "Ibyo tubikora twifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza kuva ku igenamigambi, ku iteganyabikorwa kugeza ku ngengo y’imari uha serivisi abaturage. Habamo raporo z’ibaruramari n’ubugenzuzi. Umusaruro uragenda ugaragara dukurikije aho twagiye duhera.”

Yakomeje yizeza abafite aho bahuriye n’umutungo wa Leta ko abatagezweho n’aya mahugurwa, Minisiteri izakomeza kuyabashakira ku buryo nabo bayahabwa.

John B. Bugunya (ibumoso), aganira na Amin Miramago
Visi Perezida wa ICPAR John B. Bugunya afungura aya mahugurwa, yavuze ko Igihugu gikeneye abahanga bo kugiteza imbere
Umuyobozi Mukuru wa iCPAR, Amin Miramago, yasabye abitabiriye aya mahugurwa y'iminsi itatu kurushaho gukomeza gukarishya ubwenge no guhuza ubumenyi
Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi, Sunday Jean Baptiste yijeje abafite aho bahurira n'umutungo wa Leta ko bazakomeza kongererwa ubumenyi
Abari mu mahugurwa bibabera n'umwanya mwiza wo gusabana
Impuguke zitandukanye mu bijyanye no gucunga neza umutungo wa Leta zihurira hamwe zikaganira ku buryo ibyo bakora byarushaho kunozwa
Aya mahugurwa ngarukamyaka abaye ku nshuro ya gatatu, aho abayitabira basangizanya ubumenyi n'ubunararibonye
Abafite aho bahurira n'umutungo wa Leta nabo bishimira ko iyo bahuye biga byinshi birimo no kwibukiranya ku mpinduka zigenda ziba mu mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .