00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ababaruramari b’umwuga bakiri bake

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 Kamena 2015 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) gikomeje gucyemura ikibazo cy’ababaruramari b’umwuga bakiri bake binyuze mu gutanga ibizamini by’ababaruramari b’umwuga nyuma bakaba ab’umwuga bafite ubumenyi n’ushobozi.

Kuwa 9 Kanama 2015, ababaruramari 506 bakoze ibizamini.

Abacungamari bo mu Rwanda mu bizamini bya CPA

Mu maraporo yagiye akorwa n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, ikibazo cy’icungamutungo rikorwa nabi rikagusha mu bihombo ibigo byinshi harimo n’ibya Leta usanga kigarukwaho. iCPAR ifite intego yo kurangiza icyo kibazo kuko ntawategereza umusaruro ku bantu badafite ubumenyi bw’umwuga.

Ubwo hakorwaga ibizamini by’ikiciro cya gatandatu, kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi mukuru wa iCPAR John B. Munga (CPAR) yatangaje ko hari intambwe igenda iterwa kuko abantu bamaze kugenda basobanukirwa n’akamaro ko kuba umubaruramari w’umwuga, bityo bakabyitabira ku rwego rushimishije.

Yagize ati “Abakoze ibizamini uyu munsi bya CPA (Certified Public Accountant) ni 446 ndetse na 60 mu bizamini bya CAT (Certified Accounting Technicians), bigaragaza ko hari intambwe igenda iterwa kuko mbere tugitangira gukoresha ibizamini muri 2012 abantu bari bake cyane batarasobanukirwa.”

Uretse gukoresha ibizamini yakomeje avuga ko iki kigo cyashyizweho n’itegeko mu mwaka wa 2008, gishinzwe amabwiriza agenga ababaruramari b’umwuga. Kimaze kugira abanyamuryango bagera kuri 33.

Munga John Bosco, Umuyoboiz wungirihe wa ICPAR

Yasobanuye ko impamvu bashishikariza Abanyarwanda gukora bene ibi bizamini bya CPA na CAT ni uko ababaruramari b’umwuga bakiri bake cyane ukurikije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo. Abenshi mu banyamuryango ba iCPAR ni abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bake babashije kuzikorera mu bihugu by’amahanga.

Yakomeje ashimangira ko kuba umuntu yarize kaminuza akarangiza bitamugira umubaruramari w’umwuga igihe cyose atari yakora ayo masomo y’umwuga(CPA cyangwa CAT).

Munga ati “Igishimishije ni uko kaminuza zitandukanye zatangiye gutanga ayo masomo bategura abanyeshuri gukora no gutsinda ibizamini bya CPA ndetse na CAT. Zimwe muri izo kaminuza harimo Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze ari SFB), muri KIM (Kigali Institute of Management). Kandi mu bakora ibyo bizamini harimo benshi b’abakozi ba Leta bishyurirwa na Minisiteri y’imari n’igenamigamb, bikabafasha gutanga umusaruro mwiza.’

Yakomeje avuga ko kugira ngo icyuho kiri mu babaruramari b’umwuga kibashe kuvaho ari uko ababyeyi, abakoresha, kaminuza, abashoramari n’abandi bose bashyira imbaraga mu kwigisha amasomo y’ubunyamwuga mu ibaruramari kugira ngo n’abarangije amashuri yisumbuye babashe kuyiga nk’uko abiga ubumenyingiro bafashwa kwiga amasomo abafasha kubona ibyo bakora byihuse batagombeye kugera muri za kaminuza.

Ikigo cya iCPAR cyashyizweho n’itegeko mu 2008, abari mu rugaga baba ari abanyamwuga mu ibaruramari n’icungamutungo bemewe kandi bagengwa n’amahame y’urugaga.

iCPAR imaze kuba umunyamuryango wa IFAC (International Federation of Accountants) ndetse na PAFA (Panafrican Federation of Accountants).

Ibizamini bya CAT na CPA bikorwa kabiri mu mwaka, muri Kamena no mu Kuboza, bigakorerwa muri kaminuza eshatu mu gihugu: Kigali , Huye na Nyagatare.

Bari gushaka kuba ababaruramari b’umwuga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .