Ibyo u Rwanda rutumiza muri EAC byagabanutseho 7.8% mu mezi atandatu ya 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kanama 2019 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje mu bindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bingana na 22.3%, y’ibyoherejwe mu mahanga byose mu gihembwe cya mbere cya 2019, aho byiyongereyeho 141.0% mu gaciro kuko byageze kuri miliyoni 128.9 z’amadolari.

Iyi mibare yamuritswe kuri uyu wa Kane, yerekana ko ku rundi ruhande ibyo u Rwanda rwatumije mu bindi bihugu bya EAC byagabanyutseho 7.8% bitewe no gukenera bike mu bijyanye n’ibiribwa kubera ukwiyongera k’umusaruro w’imbere mu gihugu.

Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, yavuze ko ‘ibi byatumye icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya EAC kigera hafi kuri miliyoni 99.8 z’amadolari mu mezi atandatu ya mbere cya 2019 kivuye kuri miliyoni 194.5 z’amadolari mu mwaka wari wabanje’.

Mu mezi atandatu abanza ya 2019, muri rusange ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 58.1%. Umusaruro uturutse ku byoherezwa mu mahanga wazamutse ku kigero cya 7.5% ugera kuri miliyoni 577.8 z’amadolari ya Amerika, uvuye kuri miliyoni 537.3 z’amadolari ya Amerika.

Muri icyo gihe kandi ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, harimo ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, agaciro kabyo kiyongereyeho 18.2% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2018, kagera kuri miliyari 1338.7 z’amadolari.

Icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereye ku kigero cya 27.7% mu mezi atandatu ya mbere ya 2019 ugereranyije n’amezi atandatu ya 2018, kigera kuri miliyoni 767.92 z’amadolari kivuye kuri miliyoni 601.4 z’amadolari ya Amerika.

Ibicuruzwa mu mahanga bindi, bitari kawa n’icyayi, birimo ibituruka mu nganda zisya ibinyampeke, amabuye y’agaciro yandi atari gasegereti, sima, imyenda, ibikoresho by’ubwubatsi, byariyongereye kubera gahunda ya Leta yo gushyira ingufu mu bikorerwa imbere mu gihugu, Made In Rwanda.

Agaciro k’ifaranga ry’ u Rwanda ugereranyije n’idolari ry’Amerika kagabanutseho 2.2% hagati y’Ukuboza 2018 na Kamena 2019, mu gihe iri gabanuka ryari ku kigero cya 1.7% hagati y’Ukuboza 2017 na Kamena 2018 bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibyatumijwe mu mahanga.

Kuva rwagati mu mwaka wa 2017, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku kigereranyo mpuzandengo cya 8.8%. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 8.4% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2018.

Muri 2019, hitezwe ko ubukungu bw’isi buzazamukaho 3.2%, munsi gato ya 3.6% byagezweho mu mwaka wa 2018 bitewe ahanini n’amakimbirane ashingiye ku bucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika, hamwe n’impungenge zishingiye ku ukwiyomora k’u Bwongereza ku muryango w’ibihugu by’i Burayi.

Ibyo u Rwanda rutumiza muri EAC byagabanutseho 7.8% mu mezi atandatu ya 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .