Ibyo u Rwanda rutumiza cyangwa rwohereza mu mahanga bishobora kugabanukaho 17 % kubera COVID-19

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bukungu zigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, bwagaragaje ko umusaruro w’ubucuruzi bw’ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga n’ibyo rwoherezayo, ushobora kugabanukaho 17.7 % mu myaka ibiri iri imbere kubera Coronavirus, ugereranyije n’uruhare urwo rwego rwatangaga ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi buri mu manga kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubucuruzi na serivisi nyinshi bihagarikwa, hirindwa ko icyo cyorezo cyakomeza kwiyongera.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashegeshwe kuko guhera tariki 22 Werurwe uyu mwaka, hafashwe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byinshi abaturage basabwa kuguma mu ngo hagamijwe gukumira Covid-19.

Nubwo nyuma y’iminsi isaga 40 ibikorwa bimwe na bimwe byongeye gufungurwa, ingaruka z’igihe igihugu cyamaze ibikorwa bimwe bidakora ziracyagaragara.

Prof Alfred Bizoza umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda afatanyije na Simeon Sibomana, bakoze isesengura rigamije kugaragaza ingaruka z’ubukungu Covid-19 izagira ku Rwanda n’ingamba zafatwa mu kwirinda ko igihombo kiba kinini cyane.

Abo bashakashatsi bagaragaje ko Covid-19 izagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bufite aho buhuriye n’ibyoherezwa n’ibivanwa hanze cyane cyane ubudashingiye ku biribwa ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Bagaragaje ko kugeza mu 2022, ubucuruzi bw’ibyo u Rwanda rwohereza cyangwa ruvana mu mahanga buzagabanyukaho miliyoni $ 1729 ni ukuvuga igabanyuka rya 17.7 % by’umusaruro mbumbe wa miliyoni $9,781.13 u Rwanda rufite kuri ubu.

Prof Bizoza yabwiye IGIHE ko kugira ngo babone iryo gabanyuka, bagendeye ku mibare y’ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda mu myaka itatu ishize, bahuza n’imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (WTO) igaragaza ko ubucuruzi mpuzamahanga buzagabanyuka ku kigero kiri hagati ya 13 na 32 % kubera ingaruka za Covid-19.

Izi nzobere zivuga ko icyo gihombo gishobora kwiyongera cyangwa kikajya munsi bitewe n’igihe COVID-19 izamara ndetse n’ingamba Leta izafata zigamije kuzahura ubukungu.

Prof Bizoza na Sibomana berekanye ko bitewe n’uburyo ibihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bucuruzi nabyo byibasiwe na Covid-19, buri kwezi rushobora kujya ruhomba hagati ya miliyoni $ 8.9 na miliyoni 22.05 y’ibyoherezwaga hanze.

Hashobora kuzagaragara kandi igihombo cya buri kwezi cya miliyoni ziri hagati ya $ 3.6 na 9.01 y’ibyoherezwa hanze nyuma yo kongererwa agaciro ndetse n’igihombo cya miliyoni ziri hagati ya 32.8 na 80.92 ku byinjira mu gihugu bivuye hanze.

Ubwo u Rwanda rwafataga ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19, imodoka n’ingendo z’indege zitwaye imizigo zemerewe gukomeza kugenda.

Bizoza yavuze ko ibyo bitabujije ubucuruzi kugerwaho n’ingaruka kuko butakomeje gukorwa uko bwari busanzwe.

Ati “Nubwo wenda batafunze imipaka ku bicuruzwa, ariko ntabwo bikora ku muvuduko umwe n’uwo twari dusanzwe dukoraho. Byanze bikunze hazabamo ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Icyiza ni uko twatangiye gufungura gahoro gahoro, biragaragaza ko tugize amahirwe bigakomeza gutyo, bizadufasha kugabanya ubuzahare n’ingaruka byakagombye kugira ku bukungu bwacu.”

Mu bushakashatsi bagaragaza ko ingaruka za Covid-19 zizagera no ku bucuruzi buto n’ubuciriritse busanzwe bwinjiza 25 % ku musaruro mbumbe w’igihugu, bugaha akazi abagera kuri 60 % by’abakozi bose bari mu gihugu.

Ubucuruzi bukenewe gufashwa

Abenshi mu bakora ubwo bucuruzi bahagaritse imirimo, abakozi bakoragamo batakaza akazi.

Icyakora, abashakashatsi bavuga ko ugereranyije n’izindi nzego, ubuhinzi bwo butazagerwaho n’ingaruka nyinshi za Covid-19.

Prof Bizoza yavuze ko bitewe n’uburyo Covid-19 ikizahaje ibihugu byinshi, nta buryo buhamye bwakwizerwa ko buzazahura ubukungu, icyakora yemeza ko hari ubushobora gufasha mu kugabanya igihombo.

Leta yagiriwe inama yo gushyiraho gahunda yo kuzahura ubukungu (recovery plan), kandi inzego zibasiwe cyane akaba ari zo ziherwaho zifashwa nk’izitanga akazi kenshi nk’ubuhinzi, ubucuruzi buto n’ubuciriritse, inganda, ubwubatsi n’ibindi.

Ati “Nk’ubu Leta ishyize amafaranga menshi mu bikorwa rusange nka biriya byo kubaka imishinga minini, bizatuma ba bandi batari bafite akazi bongera kukabona. Hakaba n’ingamba zijyanye no korohereza abantu kubona inguzanyo kuri bamwe bakora ubucuruzi kugira ngo bongere bakore.”

Bizoza yongeyeho ko nubwo banki zatangiye korohereza kwishyura abari bafite inguzanyo, hakenewe uburyo bwo gufasha abacuruzi kubona ubundi bushobozi butuma basubukura ibikorwa byabo.

Mu buhinzi naho, Bizoza avuga ko hakwiriye “gushyirwamo imbaraga kuko niho abantu benshi bafite akazi, dukomeje gukaza umurego mu buryo bwo gushyigikira ubuhinzi byagabanya ingaruka.”

Inzego zinjiriza igihugu cyane ni zimwe mu zagizweho ingaruka na Covid-19. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR kigaragaza ko umusaruro mbumbe wa serivisi wihariye 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bufite 28% by’umusaruro mbumbe naho umusaruro w’inganda uri kuri 17% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wose.

Prof Bizoza yavuze ko nubwo banki zatangiye korohereza kwishyura abari bafite inguzanyo, hakenewe uburyo bwo gufasha abacuruzi kubona ubundi bushobozi butuma basubukura ibikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .