00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo by’abakuriweho ibihano nyuma yo kugaragaza ku bushake imisoro batishyuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2024 saa 01:30
Yasuwe :

Iminsi ikomeje kwicuma, isatira itariki ntarengwa ya 23 Ukwakira 2024 nk’iherezo ry’amahirwe yahawe abasora, yo kugaragaze ku bushake imisoro batamenyekanishije ngo banayishyure ku gihe.

Ni amahirwe amaze guhesha benshi kwishyura umusoro fatizo gusa, hatariho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.

Ubwo aya mahirwe yatangazwaga bwa mbere ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 23 Kamena 2024, abasora benshi barayitabiriye, ariko basaba kongererwa igihe ngo basoze kwikorera ubugenzuzi babone uko bagaragaza ku bushake imisoro yabo batari baramenyekanishije.

Ni amahirwe yatanzwe ku misoro yose y’imbere mu gihugu, itarishyuwe mbere y’umwaka wa 2023. Iyagaragajwe cyane ku bushake yiganjemo imisoro ifatirwa, imisoro ku bihembo by’abakozi, umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Habimana Paul ukuriye ikigo Niwewe Ltd, ni umwe mu bitabiriye amahirwe yo kwigaragaza ku bushake, nyuma yo kwigenzura bagasanga hari amakosa yagiye akorwa mu misoro yishyuwe mu myaka ya 2020, 2021, 2022.

Yakomeje ati “Hari nk’umwaka umwe wa 2022 nishyuyeho miliyoni hafi 2.4 Frw, urumva ko iyo haza kujyaho amande yari kuba menshi cyane. Nko kuri miliyoni 7.5 Frw natanze (umusoro wose hamwe), iyo hajyaho amande byari kurenga miliyoni 10 Frw. Ubwo rero mu by’ukuri ni inyungu kandi n’ibaruramari ryanjye ryagiye ku murongo.”

Ashishikariza abasora gukoresha aya mahirwe, kuko iyi gahunda yashyizweho ku nyungu z’abacuruzi, ngo bakosore ibyo bakoze nabi mbere y’uko igenzura rya RRA ribitahura.

Uretse imisoro ijyanye n’ubucuruzi, Ndahiro Donald utuye mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ku bushake imisoro ku bukode bw’inzu afite mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Ni inzu nubatse ahantu hari icyangombwa ko hateganyirijwe amashyamba. Ariko tubiganiriyeho n’Akarere ndetse tubisabye mu kigo cy’ubutaka, batwemerera kuhubaka inzu, turanayikodesha, ariko nkabona biri mu mashyamba, nkumva ari ibintu bitari ngombwa ko umuntu abitangira umusoro ku bukode.”

Yavuze ko mu kwigenzura yasanze imisoro yarabaye myinshi, kuko urebye umwaka wa 2021 n’uwa 2022, yasabwaga umusoro usaga miliyoni 1.5 Frw, hatabariwemo ibihano n’inyungu z’ubukerererwe.

Yakomeje ati “Ibyo wabyongeraho bikaba miliyoni 2.68 Frw zirenga. Naragiye nganira n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, hakoreshwa bwa buryo bwashyizweho bwo korohereza abigaragaza ku bushake, nishyura ya mafaranga gusa, miliyoni 1.5 Frw. Urumva norohewemo hafi kimwe cya kabiri cy’ayo umuntu utigaragaje yasabwa gutanga.”

Yashimye Leta yazanye iyi gahunda yo kwigaragaza ku bushake, ashishikariza, abasora bose batarayitabira kandi bafite imisoro batamenyekanishije ngo banayishyure, kubikora aya mahirwe atararangira.

Ndahiro yakomeje ati “Igihe bazabitahura, uzatanga amafaranga n’ubundi wari kuba waratanze, ariko utange n’amafaranga y’inyongera ajyanye n’ibihano n’inyungu z’ubukererwe, kandi icyo gihe biba bishobora kuguhungabanya kuko baba bakwishyuza ku mbaraga, kandi wari kubyikorera ku bushake bwawe.”

Komiseri Wungirije Ushinzwe Kubungabunga Umusoro muri RRA, Emmy Mbera, yavuze ko kongera icyo gihe byashingiwe ku busabe bw’abasora, bari bakeneye igihe gihagije cyo kwigenzura, kwigaragaza no kwishyura umusoro batishyuye mbere.

Yasabye abatarigaragaza ku bushake kwihutira kubikora, aho gutekereza ko iyi gahunda izongerwaho ikindi gihe cyangwa ikagaruka mu gihe cya vuba.

Ati “Ni amahirwe mbonekarimwe bafata, bakayabyaza umusaruro, batitaye ngo Leta ishobora kuzongeraho ikindi gihe, ikongera iminsi yo kwigaragaza, cyangwa se no kuzongera kugarura iyi gahunda wenda mu mwaka utaha, ibiri itatu cyangwa itanu.”

Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro igaragaza ko abamaze kugaragaza ku bushake imisoro batari baramenyekanishije mbere ngo banayishyure basaga 3200. Bakoze amamenyekanisha arenga ibihumbi 19, afite agaciro ka miliyari zirenga 15 Frw.

Biteganyijwe ko nyuma y’aya mahirwe yo kwigaragaza ku bushake, RRA izaba ifite amakuru ahagije azafasha mu gutahura n’abandi bafite imisoro batishyuye, bityo bagasabwa kwishyura hariho n’amande n’inyungu z’ubukererwe.

Uwifuza kwigaragaza ku bushake anyura muri sisiteme yabigenewe ku rubuga rwa RRA https://www.rra.gov.rw/ahabanza , cyangwa akegera ibiro bya RRA bimwegereye bakamufasha, mbere y’uko igenzura rigaragaza ya misoro umuntu atishyuye cyangwa ko uwo musoro awucibwaho ibihano.

Icyemezo cya Komiseri Mukuru wa RRA cyo ku wa 03 Nzeri 2024 gishimangira ko usora wagaragaje ku bushake umusoro utarishyuwe, akanawishyura mu minsi itarenze 30, adacibwa ibihano n’inyungu z’ubukererwe.

Usora ufite impamvu zifite ishingiro zituma atabasha kwishyura wa musoro icyarimwe, ashobora gusaba kuwishyura mu byiciro.

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha ryo muri 2023 riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n’amande ya 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30.

Aya mande aba 40% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura; na 60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje iminsi 60 ku gihe ntarengwa cyo kwishyura.

RRA yasabye abacuruzi gukomeza kugaragaza imisoro batishyuye kuko itariki ntarengwa iri hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .