Ni amasezerano yasinywe tariki 12 Kanama nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame arahiriye indi manda, aho ku ruhande rwa Misiri yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Badr Abdelatty, ku ruhande rw’u Rwanda asinywa na Olivier Nduhungirehe wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Mu byo impande zombi ziyemeje harimo guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri narwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu.
Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari icumi buri mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania.
Nduhungirehe yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru, ko ubwo butaka Misiri yahawe buzubakwaho ibikorwaremezo bifasha ibicuruzwa byo muri icyo gihugu, kugera ku isoko ry’u Rwanda mu buryo bworoshye.
Bivugwa ko Misiri ishaka gushyiraho inzira ibicuruzwa byayo binyuramo kuva ku cyambu cya Dar es Salaam kugera mu Rwanda.
Imibare y’Urwego rwa Loni rushinzwe ubucuruzi, COMTRADE, igaragaza ko mu 2023 Misiri yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $67.32 mu gihe u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka $437,000.
Minisitiri Badr yavuze ko ubutaka u Rwanda rwabahaye buzifashishwa mu kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko ry’u Rwanda.
Ibicuruzwa byo mu Misiri bimaze igihe byigarurira imitima y’abaguzi mu Rwanda, by’umwihariko rizwi nka ‘Egypt & Middle East Expo’ riba kabiri mu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!