Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru. Yasobanuye ko muri iki gihe hamaze guhuzwa ubutaka ku buso bunini ndetse aho uruganda rw’amata y’ifu rw’Inyange rwuzuriye bari gushyira imbaraga mu gukora imihanda myinshi yorohereza abahinzi n’aborozi.
Guverineri Rubingisa yavuze ko hakenewe imihanda myiza myinshi ifasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko ari nayo mpamvu hagiye kubakwa imihanda myinshi myiza y’imigenderano.
Ati “Dukeneye ibikorwaremezo by’imihanda ari ibigana ku bikorwa by’ubworozi n’ibigana ahari ibikorwa by’ubuhinzi kugira ngo umusaruro ushobore gutwarwa neza. Ni byiza ko twamaze guhuza ubutaka bwinshi ndetse n’imodoka zijyayo ziba ari nini. Mu bikorwa tumaze gukorana na RTDA hari ibilometero bigera kuri 353 byamaze kubarwa mu mihanda y’imigenderano mu turere dutandukanye bigomba kuzubakwa.’’
Yakomeje agira ati “Ubu mu biganiro turi gukorana na RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo biragenda neza kugira ngo dushake amikoro iyo mihanda itangire ikorwe bitworohereze ndetse mu kwegereza umusaruro amasoko.’’
Guverineri Rubingisa yavuze ko kandi bari gushyira imbaraga mu gukora ubuhunikiro bwiza bufasha mu guhunika imyaka ku buryo ibasha kumara igihe kirekire itarangirika.
Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’igicumbi cy’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, Mu gihembwe gishize habonetse umusaruro w’ibigori ungana na toni ibihumbi 288 mu gihe haboneka umukamo ungana na litiro zirenga ibihumbi 275 z’amata ku munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!