Ibizashingirwaho ku bashaka inguzanyo mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Kamena 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega kigamije gufasha inzego zitandukanye z’abikorera zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, aho ku ikubitiro kirimo imari ingana na miliyari 100 Frw ariko intumbero ni uko cyagera kuri miliyari 200 Frw.

Kizamara imyaka ibiri gifasha ubucuruzi bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus hafashwa by’umwihariko ibigo byahungabanye ku buryo nibura ibyo byinjizaga byagabanutse bikagera kuri 50% by’agaciro k’ibyacurujwe ugereranyije n’umwaka ushize.

Amafaranga arimo akubiye mu ngengo y’imari ya 2019/2020 n’iya 2020/2021. Ni ikigega cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata uyu mwaka.

Abasaba ubufasha muri iki kigega bagomba kuba bari basanzwe bahagaze neza mbere y’icyorezo, ku buryo bibaha umurongo wo kuba bazishyura, icyo bakeneye ari ukugira ngo bongere bazamure ibikorwa.

Amabanki 16 n’ibigo by’imari niyo azajya atanga inguzanyo ku bashaka amafaranga muri iki kigega, ku nyungu izaba iri hagati ya 5% kugera ku 8% ku mwaka, naho kwishyura bikaba biri hagati y’imyaka ibiri kugera kuri 15 ku mahoteli.

Mu mafaranga ari muri iki kigega, yagabanyijwe mu byiciro aho buri rwego rugenewe inkunga rwagize ayo rugenerwa mu buryo bwihariye. Urugero, miliyari 50 Frw niyo yagenwe nk’agomba gufasha urwego rw’amabanki kuzahura ibikorwa, miliyari 30 Frw zigenerwa ibigo binini nk’igishoro cyo kuzahura ibikorwa byabyo.

Miliyari 15 Frw zo zagenwe nk’igishoro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe miliyari eshatu yo yagenwe nk’ingwate yo kwishingira ibyo bigo. Hari miliyari imwe yagenwe nk’amafaranga y’igishoro ku bigo by’imari na miliyari ebyiri y’igishoro cyagenewe za Sacco.

Umuntu ufashe iyi nguzanyo azajya yishyura inyungu bitewe n’icyiciro abarizwamo. Urugero nko ku mahoteli, umuntu azajya yishyura amafaranga yahawe ku nyungu ya 5% ariko mu gihe cy’imyaka 15, utabariyemo imyaka itatu ya mbere azajya asonerwa kwishyura.

Ku bandi bashaka igishoro cyo kuzahura ibikorwa, bo inyungu ni 8% ariko bishyure ideni mu gihe cy’imyaka itanu utabariyemo umwaka umwe basonerwa.

Mu bizibandwaho kugira ngo izi nguzanyo zitangwe, harimo kugenzura ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo ku buryo nibura inyungu yabo yaba yaragabanutse ku kigero cya 50% hashingiwe ku musoro ku nyungu bagaragaje mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Abasaba inguzanyo kandi berekana icyo izabafasha mu kuzahura ubucuruzi bwabo nibura bukagera ku kigero cya 75% ugereranyije n’uko bwari bumeze mbere y’uko COVID-19 ibugiraho ingaruka.

Abasaba inguzanyo kandi bagomba kugaragaza icyo izabafasha mu gutanga akazi no guhanga imirimpo mishya. Basabwa kwerekana neza imibare y’abakozi bari bafite mbere ya COVID-19, igihamya kikaba abatangirwaga ubwishingizi muri RSSB.

Niba kandi usaba inguzanyo yari asanganywe indi muri banki, asabwa kugaragaza mu buryo butomoye ko yishyuraga neza nibura kugera mu mpera za Gashyantare. Usaba kugurizwa muri iki kigega kandi yerekana icyangombwa cya RRA cy’uko yishyura imisoro nibura cyo muri Gashyantare 2020.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, atangaza ko sosiyete isaba ubufasha muri iki kigega, igomba kuba yari ihagaze neza mbere y’iki cyorezo kuko amafaranga azatangwa ari ayo gukemura ibibazo byatewe n’icyorezo, aho gukemura ibibazo yari isanganywe.

Ati “Igomba kugaragaza ko mu gihe gito yaba imaze kugera kuri 75% by’ubucuruzi yari ifite mbere y’icyorezo, ni amafaranga yo kugira ngo uve mu kibazo watewe n’icyorezo ugaruke ku gipimo cyiza wari uriho ndetse no kurenzaho.”

Banki n’Ibigo by’imari bishinzwe kugenzura ubusabe bw’abashaka amafaranga, bikareba ko bujuje ibisabwa, gahunda bafite yo kuzahura umusaruro n’ubukungu bw’ikigo n’igihugu muri rusange. Iyo Banki zimaze gusuzuma, raporo ishyikirizwa Banki Nkuru y’Igihugu akaba ariyo itanga amafaranga.

BNR ni yo ibitse aya mafaranga, ni yo yemeza ko atangwa. Ku rwego rw’igihugu hari amatsinda yashyizweho azakurikirana iki gikorwa, akareba ko ibikorwa byagenewe gufashwa biyabona ndetse ko nta biyabona bitayakwiye.

Urwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse byahawe umwihariko muri iki kigega, bishyirirwaho ubufasha mu buryo bubiri: harimo guhabwa inguzanyo iciriritse ndetse n’ingwate.

Minisitiri Dr Ndagijimana, asobanura ko “Iki kigega cyafashe ibikorwa by’ubucuruzi ku nzego zose, kuva kuri bya bindi bito bifite ubucuruzi ku mwaka buri munsi ya miliyoni 20 Frw kuzamuka kugera masosiyete manini. By’umwihariko, hari amafaranga azava muri BNR akanyura muri BDF kugira ngo agere kuri bya bikorwa bito cyane. Ikindi ni uko bo bazabona imfashanyo y’ubwoko bubiri, harimo inguzanyo n’ingwate.”

Kuri ibi bigo, BDF izishingira inguzanyo yabyo mu mabanki ku kigero cya 75% aho komisiyo izajya ikura ku mukiliya itagomba kurenga 0.25%.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, iherutse kugaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya Miliyari 34.9 Frw, bitewe n’inama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe.

Ibi bihombo byaje bisanga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rufite inguzanyo za miliyari 87.7 Frw, aho urwego rw’amahoteli arirwo rwihariye inguzanyo nini kuko rufite izingana na miliyari 83.8 Frw.

Minisitiri Dr Ndagijimana aherutse gutangaza ko ko ubu igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda kigaragaza ko butazazamuka ku kigero cya 8% nk’uko byari byitezwe, aho ubu imibare yagiye ivugururwa ikava kuri 5.1%, nyuma biramanuka bigera kuri 3.5% “ubu turi hafi kuri 2% nubwo bitari byarangira neza”.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zahuye n’ibibazo by’ubukungu kubera icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .