00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa n’ibikoresho byemerewe kwinjizwa mu Rwanda bitishyuriwe imisoro

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 07:44
Yasuwe :

Iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose rigira ibyo rishingiraho. Imwe mu nkomoko y’imari irishyigikira ni imisoro. Haba abikorera, abafite akazi mu nzego, imiryango, ibigo na sosiyete bitegamiye kuri leta ndetse n’abakozi ba leta baba bagomba kuyitanga.

Kuva ku buhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo, ubwubatsi, amahoteli n’ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi byose birasora.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigaragaza ko ku yo umuturarwanda yinjiza, atanga imisoro ishobora kugera kuri 30%.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira kubaka ingamba ziboneye ziganisha ku Buzima bwiza (OECD) ugaragaza ko mu 2017 imisoro yari igize 16,4% by’umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda.

Mu 2018 yarazamutse yiharira 17,1% bya GDP, ivuye kuri 10,2% yari yihariye mu 2000.

Ibicuruzwa na serivisi byaba iby’imbere mu gihugu n’ibituruka hanze byishyurirwa imisoro n’amahoro. Ku biva mu mahanga hiyongeraho gasutamo.

Muri rusange ibicuruzwa na serivisi byinjizwa mu gihugu byishyurirwa umusoro ku nyungu (TVA) wa 18%.

Ayo yiyongeraho amahoro angana na 10% ku bicuruzwa bitaragera igihe cyo gukoreshwa neza bizabyazwamo ibindi (intermediate goods) na 25 % ku byarangije gutunganywa (finished goods).

Ku binyobwa bisembuye n’ibidasembuye, itabi, amavuta y’imodoka, ibicanwa cyangwa ibitanga ingufu hatangwa undi musoro ucibwa uruganda rwabikoze uzwi nka “Excise”.

Raporo ya Banki y’Isi yerekana ko imisoro u Rwanda rwakusanyije mu 2019 yari igizwe na 8,2337% yaturutse ku bicuruzwa na serivisi biva hanze.

Nubwo bimeze bityo, hari ibindi bicuruzwa na serivisi byinjizwa mu gihugu nta musoro byishyuriwe.

Ibyo birimo ibigenewe abakuru b’ibihugu bikorana n’u Rwanda n’ingabo zabyo, iby’abakozi b’ibihugu byo muri Commonwealth, iby’Abadipolomate n’abandi banyacyubahiro batarengeje iminsi 90 bageze mu gihugu ndetse n’ibigenewe abakozi b’Umuryango w’Abibumbye. Bishobora kuba birimo n’ikinyabiziga kimwe.

Harimo kandi ibicuruzwa na serivisi by’imiryango, inzego cyangwa ibihugu bikorana n’u Rwanda birutera inkunga mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, byaba ibyo mu Karere cyangwa mpuzamahanga.

Ibikoresho bigenewe ibikorwa bya Komisiyo ya Commonwealth ishinzwe gushyingura, kubungabunga inzibutso no kwibuka abasirikare n’abaturage b’ibihugu bigize uwo Muryango baguye mu Ntambara z’Isi zombi na byo ntibitangirwa umusoro iyo byinjizwa mu Rwanda.

Ibicuruzwa na serivisi bigenewe abafite ubumuga n’iby’imiryango ishingiye ku bikorwa by’ubugiraneza, na byo nta misoro byishyurirwa iyo byinjizwa.

Ku rundi ruhande, hari n’ibicuruzwa na serivisi byinjizwa mu Rwanda nta misoro bitangiwe bitari mu byavuzwe haruguru nk’uko RRA ibyerekana muri “The Exemptions Regime”.

Ibikoresho by’umuntu wapfuye

Mu gihe ibikoresho cyangwa ibicuruzwa by’umuntu wapfuye byari hanze y’igihugu, iyo byinjizwa mu Rwanda ntabwo bisoreshwa.

Ibyo bikoresho bishobora kubamo n’ikinyabiziga, byemererwa kudasora ku mupaka iyo bitagiye kongera kugurishwa ahubwo bijyaniwe uwabirazwe cyangwa undi byemejwe ko agomba kubisigarana.

Ibigiye kwifashishwa mu ikorwa ry’imiti

RRA igaragaza ko ibikoresho bigiye kwifashishwa mu ruganda rukora imiti cyangwa ibyo bayipfunyikamo bidakwiye gusora iyo byinjizwa mu gihugu.

Icyakora urwo ruganda rusabwa kuba rufite icyemezo cy’urwego rubifitiye ububasha.

Ibyo kwifashisha ahateye amapfa n’ibiza

Ibyo bikoresho bigomba kuba ari ibyo mu nzu, ibiribwa, ibyifashishwa ngo haboneke icumbi, ibya serivisi z’ubuzima, ibigenewe isuku n’ibyifashishwa mu burezi.

Icyo gihe byinjizwa mu mezi atandatu cyangwa hejuru yayo ariko atarenze 12, n’ingano yabyo ntarengwa ikagenwa na Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Ibikoresho n’ibyuma by’indege

Urutonde rw’ibyinjizwa mu gihugu RRA itabisabiye umusoro rugaragaraho ibikoresho by’indege zaba iza RwandAir n’iz’izindi sosiyete zemerewe gukorera mu Rwanda.

Ibyo birimo indege, moteri zazo n’ibindi byifashishwa mu kuzisana cyangwa bikenerwa kugira ngo zibashe kuguruka no kugwa ku kibuga.

Kontineri na palettes

Kontineri zifashishwa mu bwikorezi bw’ibintu, amacupa, amakoroboyi n’ibindi bitwarwamo ibicuruzwa bitishyurirwa umusoro ushingira ku ngano yabyo, byinjizwa mu gihugu bidasoreshejwe.

Palettes ziterekwaho ibintu kugira ngo bidashyirwa hasi bikangirika, imigozi bazirikisha imizigo, ibikarito n’amacupa ndetse n’ibikoresho by’abaganga b’amatungo, kimwe n’ibindi byifashishwa mu gupfunyika ibyoherezwa mu mahanga; ntibyishyurirwa imisoro iyo byinjizwa.

Ibikoresho byo muri hoteli

Hoteli ikorera mu Rwanda ibifitiye uruhushya hari ibikoresho yemerewe kwinjiza ibikuye hanze, nta misoro ibitangiye.

Ibyo birimo imashini zifura n’iziteka, ibikoresho byo mu gikoni, frigo, ibyuma byongera umwuka mu nzu, televiziyo, tapi, ibikoresho byo muri Gym, intebe, ameza utubati n’amarido.

Ibikoresho byo mu nzu ndangamurage

Ibikoresho ndangamateka n’ibyifashishwa mu bushakashatsi bibikwa mu nzu ndangamurage ntibyishyurirwa umusoro iyo byinjizwa mu Rwanda.

Ibyo birimo ibifasha kwerekana amashusho, ibinyabutabire n’ibindi. Bigomba kuba bifite icyemezo byahawe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ibigenewe ubuhinzi

Ibyinjizwa mu gihugu bigenewe kwifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo no gukora ubusitani ntibisoreshwa.

Icyemezo cyo kutabisoresha gifatwa na Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro amaze kubisuzuma akemeza ko bigenewe izo nzego koko.

Imbuto n’ingemwe

Imbuto n’ingemwe zo gutera zose zinjizwa zikuwe mu mahanga byemejwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ntizishyurirwa imisoro ku mupaka.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibanza kwemeza ko zizaniwe kuzitera.

Inzitiramibu n’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora

Kimwe mu bihangayikishije Afurika n’Isi muri rusange ni Malaria. Ibihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bihora bihangayikishijwe no kugabanya impfu ziterwa nayo, bishishikariza abaturage kuryama mu nzitiramibu ziteye imiti, gusiba ibinogo, gutema ibihuru byegereye ingo no gufunga amadirishya y’inzugi nimugoroba.

U Rwanda rwo rwongeyeho kudasoresha inzitiramibu zikurwa mu mahanga zinjizwa mu gihugu kimwe n’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora.

Ibindi bitishyurirwa imisoro iyo byinjizwa mu Rwanda birimo ifumbire yo mu nganda, amafi ,imizigo umugenzi uvuye mu mahanga yitwaje (ingano n’ubwoko bwabyo biragenwa), ubwato n’ibindi bikoresho nkenerwa kuri bwo, ibyifashishwa mu ikaragiro ry’amata ndetse n’ibigenewe uburezi.

Hari kandi ibyo bakoresha babinda umwana, bafasha umurwayi kwihagarika n’ibyo baciramo ku barwaye inkorora ariko hakabanza kwemezwa ko bigiye kwifashishwa mu buvuzi.

Ibituruka mu mahanga bigiye gukoreshwa mu ikorwa ry’ibizifashishwa mu buhinzi; imodoka zitwara imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ibiribwa n’ibinyobwa n’izitwara amata, ntibyishyura imisoro ku mupaka.

Ibikoresho bigiye gukoreshwa mu bitaro bifite uruhushya na byo ntibisoreshwa. Ibinyabiziga byagenewe gukusanya imyanda, ibigiye kwifashishwa mu nganda zikora imyenda, ibikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, amatara abika umuriro, ibiriho porogaramu za mudasobwa, ibyuma bigena umuvuduko ntarengwa w’ikinyabiziga (speed governor), ibyifashishwa hakorwa ibibiriti na byo ni uko.

Ibyinjizwa mu Rwanda bigiye gukoreshwa mu bitaro, amavuriro na laboratwarI zifata ibipimo ku busabe bwatanzwe n’Umuyobozi ubifitiye ububasha na byo ntibisora.

Hari ibicuruzwa bitandukanye byinjizwa mu gihugu nta musoro bitewe n'umumaro wabyo n'aho bikenewe
Imodoka n'ibikoresho byo kwa muganga ntibisoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .