Hashize imyaka myinshi sosiyete y’ubucuruzi ya Nakumatt Rwanda iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, aho yananiwe kwishyura imyenda yari ibereyemo abantu batandukanye, hagafatwa umwanzuro wo kuyisesa, imitungo yayo igashyirwa mu cyamunara hashakishwa amafaranga yo kwishyura abo ibereyemo imyenda.
Imitungo y’iyi sosiyete yarimo ibikorwaremezo n’ibicuruzwa yacuruzaga, byahise bishyirwa mu cyamunara bitangira kugurishwa.
Ushinzwe gusesa Nakumatt Rwanda Ltd, Kayiranga Sebakara Gaspard, yabwiye IGIHE ko iyi sosiyete ibereyemo abantu imyenda irenga miliyari 3 Frw.
Yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kugurisha imitungo yayo kugira ngo hishyurwe iyo myenda kuko nta yindi mitungo yari ifite, icyo gikorwa kikaba kigeze hagati ya 60% na 70%.
Ati “Nta mitungo yindi yari ifite uretse ibyo yari ifite mu maduka n’ibikorwaremezo byari biri aho, icyemezo cyafashwe kugira ngo hashakwe ubushobozi bwo kureba ko hakwishyurwa iyo myenda, n’ubwo ubwabyo bishobora kuba bitakwishyura imyenda yose yari ifite.”
Kayiranga yakomeje avuga ko mu gihe iyi mitungo itazabasha kwishyura imyenda yose Nakumatt yari ibereyemo abantu, hazafatwa indi myanzuro.
Kuri ubu ihuriro ry’ababerewemo imyenda na Nakumatt bwafashe icyemezo cyo kugabanya cyane ibiciro by’ibi bicuruzwa n’ibikoresho yari ifite, bishyirwa mu cyamunara kugira ngo igikorwa cyo kubona aya mafaranga cyihute.
Kayiranga yavuze ko ibikoresho byose bya Nakumatt, byaba ibyari mu iduka cyangwa ibindi, biri kugurishwa hagabanyijweho 70% ku giciro cyari gisanzwe mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo kubona ayo mafaranga.
Ati “Ni wo mwanzuro komite y’ababerewemo imyenda yafashe mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa kuko cyari cyagiye kidindira, kubera izi ngorane zagwiririye Abanyarwanda n’abantu bose za Covid, kandi uko bitinda ni ko aho biba byangirika, ibyo byose rero nibyo byatumye hafatwa umwanzuro wo kugabanya ibiciro kuri urwo rwego.”
Uretse iyi Nakumatt Rwanda yahuye n’ibibazo by’amikoro, ibi bibazo byahereye mu bindi bihugu iyi sosiyete yakoreragamo nka Kenya na Uganda, naho yagiye ifunga imiryango bitewe n’ibibazo by’amikoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!