Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze byinjirije u Rwanda asaga miliyari 3.5 Frw mu cyumweru kimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyagaragaje ko ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze byinjirije igihugu asaga miliyari 3.5 Frw mu cyumweru gishize.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na toni 441, cyinjije amadolari $1,075,007 (asaga miliyari 1 Frw).

Iki kigo cyatangaje ko ugereranyije n’icyumweru cyabanje, amafaranga yavuye mu cyayi yagabanutseho 6.6 %. Icyayi cyinshi cyagurishijwe muri Pakistan no mu Bwongereza, ku mpuzandengo y’amadolari 2.4 ku kilo.

NAEB kandi yatangaje ko ikawa y’u Rwanda nayo iri mu byoherezwa hanze byinjije amafaranga menshi mu cyumweru gishize kuko hacurujwe ingana na toni 664.3 zinjije amadolari 2,119,605, hafi miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda. Ikawa nyinshi yagurishijwe mu Bushinwa no mu Bwongereza, aho nibura ikilo kimwe cyaguzwe ku madolari 3.2.

Imboga, imbuto n’indabo byoherezwa hanze byinjije amadolari 512,623, asaga miliyoni 500 Frw. Amafaranga menshi yavuye mu mbuto. Ibihugu byoherejwemo imboga, imbuto n’indabo nyinshi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi.

Nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zavuguruwe ndetse n’amafaranga rwinjiriza igihugu arushaho kwiyongera, dore ko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko yavuye kuri miliyoni 70 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 421.1 z’amadolari mu 2020.

Amafaranga aturuka mu ikawa yavuye kuri miliyoni 38 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 62.4 z’amadolari mu gihe ayavaga mu cyayi mu 1994 yari miliyoni 17.5 z’amadolari, kuri ubu hakaba havamo miliyoni 92.54 z’amadolari.

Ikawa iri mu bihingwa byinjirije u Rwanda agatubutse mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .