Ibigo bito n’ibiciriritse 57.5% byahagaritse ibikorwa kubera Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Inyigo nshya yagaragaje ko nibura 57.5% by’ibigo bito n’ibiciriritse bikorera mu nzego zitandukanye mu Rwanda, byahagaritse ibikorwa hagati ya Werurwe na Mata 2020, bitewe n’ingaruka za Covid-19.

Ni inyigo yakozwe n’ikigo Business Professionals Network (BPN) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, hakusanywa amakuru hagati ya tariki 26 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi mike ibikorwa bifunzwe kubera Coronavirus na tariki 11 Mata 2020. Habajijwe ibigo 134 bitandukanye.

Ba rwiyemezamirimo babajijwe ni abasanzwe bakorana n’iki kigo nubwo bahuje ibibazo na bagenzi babo. Muri rusange abagaragaje ko bafunze ibikorwa bari 57.5%, mu gihe abari bagikora bari 42.5%.

Muri icyo gihe nubwo hari abari bafite ibikorwa bifunguye, 35.8% nibo bagaragaje ko babonaga icyashara, naho 64.2% ku ijana bo ntabwo bacuruzaga bitewe n’amabwiriza ataremereraga abantu gukora ingendo.

Muri icyo gihe, ba rwiyemezamirimo 9.7% nibo babashije guhanga uburyo bushya bwo gukomeza gucuruza ibyo bakora, nk’aho hari abatangije uburyo bwo gusangisha mu ngo abakiliya babo ibyo bakeneye byose, bidasabye ko bakora ingendo.

Iyo nyigo inagaragaza ko ba rwiyemezamamirimo 26.1% gusa aribo bakoraga ibintu bishya muri icyo gihe, mu gihe 68.7% bakoreshaga ibyo bari basanganwe.
Bimwe mu bibazo byaje imbere byabangamiye ubucuruzi nk’uko ababajijwe babigaragaje, harimo kuba nta baguzi bari bahari, ingorane zijyanye no kugezwaho ibikoresho by’ibanze no gukwirakwiza ibikenewe ku isoko, ingorane zijyanye no guhemba abakozi ndetse bimwe mu byo abantu bari barakoresheje muri icyo kigo, bagahita babihagarika kubera ingorane za Coronavirus.

Nubwo abo bacuruzi bari bafite ingorane zingana zityo, abenshi mu babajijwe bashimangiye ko u Rwanda rwafashe umwanzuro ukwiye wo gufunga ibikorwa ndetse hari icyizere cyo hejuru ko ruzabasha gutsinda iyi virus.

Ibigo byakoreweho iyi nyigo ahanini ni ibisanzwe bikorana na BPN muri gahunda yayo yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo, nubwo hagaragajwe ko bifite bibazo bihura n’iby’ibindi bigo bito n’ibiciriritse.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), baheruka gutangiza urubuga rugeza amakuru ya ngombwa ku bari mu bucuruzi hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abacuruzi bakura ibishoro muri iki gihe.

Ni uburyo bwitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kuzahura ibikorwa byabo muri ibi bihe. Guhera ku wa 4 Gicurasi ibikorwa bitandukanye byarafunguwe, ku buryo ibigo bikomeje kuzahura ibikorwa, nubwo isoko ritifashe neza.

Mu rwego rwo gufasha ibigo kongera kuzahuka, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega kizafasha ibigo birimo ibito n’ibiciriritse. Ni ikigega biteganyijwe ko gishobora kujyamo miliyoni zirenga $200.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Robert Bapfakurera, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe ibikorwa bikomeje gufungurwa, n’ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba ingendo zihuza igihugu cyose zitarafungurwa.

Izindi ni ukuba ibikoresho nkenerwa bitarabasha kugenda neza cyane cyane ku mipaka kubera ko ibibibanza guhagarara ku mupaka, ababikeneye akaba ariho babivana mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yari ikomeje gusangwa mu bashoferi b’amakamyo.

Yavuze ko abikorera bakomeje no kwifashisha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nka bumwe mu bwifashishwa mu kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki no kugabanya ibyago by’ikwirakwira rya Coronavirus.

Kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .