Ibyo bigo ni Gashora Farm Plc cyohereza urusenda mu mahanga by’umwihariko mu Bushinwa, Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi, Energicotel (ECTL) Plc, gifite ingomero eshanu mu Rwanda ndetse na Multisector Investment Group [MIG].
MIG ni sosiyete MIG yashinzwe mu mwaka wa 2004, igamije gukora ishoramari ryari rigamije kurandura ubukene mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru n’igice cy’akarere ka Huye.
Kuva mu 2020 isoko ry’imari n’imigabane ryatangiye porogaramu yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugera ku rwego rwatuma bigiririrwa icyizere n’abashoramari kuko 90% bya sosiyete ziri mu Rwanda zibarizwa muri iki cyiciro.
Umuyobozi w’Isoko ry’Imari mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin yabwiye IGIHE ko iyi porogaramu izwi nka ‘Capital Market Investment Clinic’ igamije gutegura amasosiyete ku buryo agera ku kigero cyo kuvuga ngo ashobora kureshya abashoramari abo ari bo bose ku Isi, yaba abikorera, amabanki, ababatiza amafaranga mu buryo bw’impapuro mpeshamwenda cyangwa abagura imigabane.
Ati “Twararebye dusanga ko tugomba gushakira hamwe ibisubizo ku buryo amasosiyete mato n’ayaciriritse n’ibindi bigo bibyifuza byabona ubufasha nabyo bikaba byashaka amafaranga ku isoko ry’imari n’imigabane”.
Yakomeje avuga ko bizafasha izi sosiyete kubona abashoramari kuko baba bakeneye kunguka ariko nanone bakeneye ko aho bashora imari zabo hakorera mu mucyo kandi hafite imiyoborere n’imicungire myiza.
Ati “Sosiyete tuyikorera ubugenzuzi noneho tukayiha ubufasha tukayihuza n’abajyanama mu by’isoko ry’imari n’imigabane. Tubaha serivisi ku buryo butatu; ubujyanama ku isoko ry’imari n’imigabane, ibijyanye n’imari n’ubugenzuzi bw’ikigo”.
Iyi porogaramu itangira hatoranyije ibigo 45 bikorerwa isuzuma harebwa ibyujuje ibisabwa cyangwa ibifite ibyo bikeneye bigomba gukorwa. Iri jonjora ryasizemo ibigo 12 byavuyemo biriya bitatu.
Rwabukumba avuga ko ‘ibi bigo ubu nta kibazo bifite umushoramari waza wese yavuga ngo byujuje ubuziranenge bwose bushoboka bwakenerwa n’umushoramari wese’.
Icyiciro gikurikiyeho ni uko buri kigo cyose gishobora gushaka abandi bashoramari cyangwa bagasaba ko bashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane noneho abagura imigabane bakayiguramo cyangwa abashaka kuguza amafaranga bakabikora binyuze ku isoko.
Rwabukumba ati “Iyo dushyizeho kashe yacu ya nyuma ni nko kuvuga ko ikigo gishobora kuba cyanajya ku isoko ry’imari n’imigabane nyirizina ariko ntabwo bivuze ko ibi bigo bigiye kujyaho, uwashaka yafata amafaranga mu buryo butandukanye ariko ubu twabaranga dushize amanga”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!