Iterambere ry’u Rwanda ryigaragaza aho umuntu yaba ari hose mu gihugu hagendewe ku bikorwa by’iterambere bigenda byubakwa, imibereho y’abahatuye n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye birushaho kuzamuka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Imibare igaragaza ko uretse ubwishingizi busanzwe bw’ubuzima, impanuka z’ibinyabiziga n’ibindi abantu bari basanzwe bagura, kuva mu mu 2017 kugeza mu 2024 aborozi 568.563 bashinganishije ibihingwa byabo na ho aborozi 85,398 bashinganisha amatungo yabo.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, ubwo yari mu Ihuriro ry’abafite aho bahuriye no gutanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, yagaragaje ko mu myaka 10 ishize uru rwego rwateye intambwe ishimishije.
Ati “Mu myaka 10 ishize, urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rwateye imbere mu buryo bwishuse. Ibigo by’ubwishingizi byikubye kabiri, ubu bigeze kuri 18 na ho umutungo rusange wabyo wiyongereyeho 114%, bigaragaza uruhare rwarwo iterambere ry’ubukungu bwacu.”
Urutonde rw’ibigo by’ubwishingizi bifite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda rugaragaza ko ibigo by’ubwishingizi icyenda byashinzwe kuva mu 1975 kugeza mu 2012, na ho ibindi icyenda byahawe ibyangombwa kuva mu 2013 kugeza mu muri uyu mwaka.
Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko hakiri intambwe yo gutera muri uru rwego kuko umusaruro warwo ungana na 2.1% ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe impuzandengo mpuzamahanga yakabaye 7%.
Ati “Bivuze ko Abanyarwanda n’ibikorwa by’ubucuruzi bifite ibyago byo kwibasirwa n’ibibazo bitandukanye, bikanagaragaza ko hakiri byinshi byo gukora ngo buri wese agerweho n’ibyiza by’ubwishingizi.”
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abanyarwanda bagana serivisi z’ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.
Rwangombwa yasabye ibigo bitanga ubwishingizi kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga ibishya bishyira ku isoko serivisi zafasha gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitanga ubwishingizi ku bigo bitanga ubwishingizi (AfricaRE), Dr Karekezi Corneille yahamije ko nubwo urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rugenda rutera imbere ariko hakiri ibibazo bigomba gukemuka kugira ngo n’abakora imirimo iciriritse bagire ubwishingizi.
Ati “Harimo imyumvure, imikorere, harimo uburyo serivisi zigera ku bantu. Dufate urugero ku bakozi bo mu rugo n’abandi bose bakora imirimo iciriritse wasanga nta wubageraho. Si uko gusa batabyumva, wasanga nta wubageraho, cyangwa ubageraho mu buryo bworoheje. Ubu rero hari ibintu byinshi bituma tugira icyizere harimo ikoranabuhanga.”
BNR kandi igira inama ibigo by’ubwishigizi gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byose kugira ngo umukiliya aho ari hose abashe guhabwa serivisi zaba izo kwishyura ubwishingizi no gusaba kwishyurwa mu gihe ibyashinganishijwe byahuye n’ikibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!