Ibidasanzwe kuri Rottwyler, ’energy drink’ ikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ni ikinyobwa gitera imbaraga mu buryo busa n’ubwa byinshi bimenyerewe ku isoko birimo Redbull. Umwihariko wa Rottwyler ni uko ikorerwa mu gihugu “Made in Rwanda’’ ndetse na byinshi mu bikoresho byifashishwa mu kuyenga bifite umwimerere.

Ugitera ijisho ku mukebe wa Rottwyler, uhita usanganirwa n’ubwiza bwawo mu misusire igizwe n’amabara benshi bakunze gufata nk’ay’Abanyafurika arimo umutuku, umuhondo, icyatsi, umukara n’andi.

Ku ndiba z’umukebe wa Rottwyler handitseho interuro iri mu Cyongereza igira iti “We stand for the new Africa”, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo ‘‘Turi hamwe na Afurika nshya’’, kuko iki kinyobwa cyakozwe mu rwego rwo guhesha agaciro ibinyobwa bikorerwa kuri uyu mugabane.

Ibinyobwa byongera imbaraga bizwi nka ‘Energy Drinks’ biri mu bikunzwe cyane mu Rwanda, gusa ku isoko higanjeho ibikorerwa hanze y’igihugu.

Rottwyler iri mu binyobwa bifite umwihariko byatangiye kwengerwa mu Rwanda ariko ikaba ifite intego yo kwagukira ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko mu bindi bihugu bya Afurika.

Iki kinyobwa gikungahaye kuri Caffeine ifasha gukangura ibice bitandukanye by’umubiri n’ubwonko, ikaba kandi inifitemo Vitamin B.

Ikinyobwa cya Rottwyler cyengerwa mu Rwanda aho gikorerwa mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Kigali Special Economic Zone.’

Rottwyler Beverages Ltd ari nayo yenga Rottwyler ivuga ko ‘mu ruganda rwayo ikora ibinyobwa byongera ingufu ariko mu bubiko ikagurisha ibitanga ubuzima.’

Ifite intego yo guhaza ibyifuzo by’abantu bafite inyota yo kugura no gukoresha ibinyobwa bikoze neza, bikungahaye ku ntungamubiri kandi by’umwimerere.

Rottwyler nk’ikinyobwa cyakorewe Abanyafurika kinagenewe abato ndetse n’abanyamujyi bari mu byiciro bitandukanye. Intego ibumbatiye izindi n’iyo gufasha abatuye umugabane kuryoherwa n’ibikorerwa ku mugabane wabo bubaka umubiri ariko banita ku buzima bwabo.

Energy drink ni ibinyobwa bikorwa n’inganda zitandukanye, bihuriye kuri bimwe mu bibigize birimo isukari na Caffeine.

Rottwyler yo mu biyikoze (ingredients) bigera kuri birindwi birimo caffeine y’umwimerere, imbuto nka pomme na watermelon, umutobe w’indimu, ibirungo bihindura ibara ry’amafunguro, isukari n’amazi.

Umwimerere w’ibigize Rottwyler niwo mwihariko wayo ugereranyije na energy drinks zifashisha ibirungo byatunganyirijwe mu nganda zitandukanye.

Aha ni naho havuye igitekerezo cyo gutangira gukora Rottwyler mu 2017 nyuma yo kubona icyuho mu buryo energy drink zikorwa ku isoko ry’ibinyobwa muri Afurika.

Kuva icyo gihe binjiye mu mikoranire n’umwe mu bahanga mu gutunganya ibyo kurya mu Budage, batangiza energy drink ifite umwimerere wa Afurika kandi ikorewe Abanyafurika by’umwihariko.

Ibi binyobwa byamaze kugezwa mu nzu z’ubucuruzi n’amaduka menshi mu Mujyi wa Kigali. Rottwyler iboneka muri Simba Supermarket ndetse ishobora no gutumizwa hifashishijwe application igurirwaho ibicuruzwa ya Vuba Vuba.

Abaganga batanga inama ko nta muntu ukwiye kurenza 250ml za ‘energy drink’ ku munsi kandi kizira kunywa mbere cyangwa mu gihe cyo gukora siporo.

Rottwyler ikorerwa mu Rwanda muri Kigali Special Economic Zone i Masoro
Energy drink ni ibinyobwa bikorwa hifashishijwe ibirimo isukari na Caffeine
Rottwyler ifite umwihariko wo kuba energy drink ifite umwimerere w'ibiyikoze
Rottwyler ni ’energy drink’ ikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .