Ibiciro mu Rwanda byazamutseho 7,2% mu Ukwakira 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko mu kwezi gushizwe kwa Ukwakira, ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byiyongereyeho 7.2 % ugereranyije na Ukwakira 2019.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,2%, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9,7%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 20,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 11,9%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2020 na Ukwakira 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,2%. Wagereranya Ukwakira na Nzeri 2020, ibiciro byagabanutseho 0,9%.

Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byagabanutseho 8,2%.

Mu Ukwakira 2020 kandi ibiciro mu byaro byiyongereyeho 10,9% ugereranyije na Ukwakira 2019. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 15,2% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,2%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri, ibiciro byazamutseho 0,6%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,8% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 1,9%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byagabanutseho 11,4% .

Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu kwezi kw’Ukwakira 2020 ibiciro mu Rwanda muri rusange byiyongereyeho 9,3% ugereranyije n’Ukwakira 2019. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 17% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 11,2%.

Ibiciro mu mijyi mu kwezi gushize byiyongereyeho 7,2 %

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .