Ni izamuka riri hejuru cyane, bijyanye n’uko izamuka rifatwa nk’irishobora kwihanganirwa mu Rwanda ari 5%, ryakabya rikaba 8%.
Ibiciro bizamutse bitya mu gihe muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.
NISR yagize iti "Muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%."
Izamuka ry’ibiciro ryatangiye havugwa isukari, amavuta yo guteka, gaz n’ibindi, biza kuremerezwa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yahungabanyije ubucuruzi mpuzamahanga.
Imibare igaragaza ko 64% by’ingano u Rwanda rukoresha zavaga mu Burusiya, mu gihe ubu ubwato bwinshi buvayo bwakumiriwe ku byambu bitandukanye by’u Burayi na Amerika.
Ibikomoka kuri peteroli nabyo byahise bizamuka cyane, bigira ingaruka ku bicuruzwa hafi ya byose birahenda, bityo ikiguzi cy’imibereho kijya hejuru kurushaho.
Iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%.
Wagereranya Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,4%.
Iri zamuka ahanini ngo ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.
Muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021. Ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 4,3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 12,1%.
Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,8%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 18,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 11,3%.
Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 4,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 9,1%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!