00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 April 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1359 Frw ivuye kuri 1256Frw. Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1368 Frw ivuye ku 1201 Frw.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ibi biciro bishya igaragaza ko muri rusange mazutu yiyongereyeho 167Frw mu gihe lisansi yo yiyongereyeho 103Frw.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo ibi biciro bishya bihanitse ntabwo ariko byari kugenda kuko byari gutumbagira cyane iyo leta idafata icyemezo cyo gushyiramo nkunganire ya milyari 6Frw.

Ibi biciro bishya bizakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest wari mu kiganiro kuri RBA, kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2022.

Muri rusange kuva muri Gicurasi 2021, hatangiye kubaho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho ibihugu byinshi byasaga nk’ibimaze kuva muri gahunda za guma mu rugo. Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byari byongeye gukenerwa cyane.

Impamvu y’uko gukenerwa cyane kw’ibikomoka kuri peteroli ni uko hari ibihugu bifite inganda byongeye kubikenera cyane, ni mu gihe kandi muri icyo gihe cyari gishize ibikorwa by’ubukungu bitandukanye bisa n’ibyafunzwe niko n’ahacukurwa peteroli naho hari harahagaze.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka muri peteroli ryageze ku kigero kitigeze kibaho mu myaka 10 yose ishize.

Minisitiri Dr Nsabimana ati “Ibyo rero byagize ingaruka ku Isi yose, Afurika, Akarere ndetse n’igihugu cyacu aho ibiciro byazamutse cyane.”

Yavuze ko bitewe n’urugendo rurerure bikora kugira ngo bigezwe mu Rwanda, bishobora kumara ukwezi kose mu nzira kuko akenshi binyura mu Nyanja kugira ngo bigera i Kigali.

Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byaguzwe muri Gashyantare 2022, ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga ubu aribwo biri kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Urahita wumva rero uko byaguzwe hariya ibiciro byazamutse cyane byatumbagiye, ubwo byanze bikunze cya kiguzi kirahita kijyamo.”

Yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge z’uko ibiciro byatumbagiye kuko leta iba ikurikirana umunsi ku munsi ikareba ibyemezo bigomba gufatwa kugira ngo irinde abaturage bayo.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko iyo bigenze gutyo leta nayo izamo ikareba uko ishobora kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iryo zamuka ry’ibiciro ishyiramo nkunganire.

Ati “Niho ya nkunganire cyangwa kwa kwigomwa imisoro bigomba kuzamo, Leta yongeye kwigomwa kugira ngo ibiciro ntibizamuke uko byagombaga kuba bimeze.”

Aha niho yahereye avuga ko ibiciro bishya bigiye kujyaho bizamara amezi abiri bityo leta ikazigomwa miliyari 6Frw zizafasha nka nkunganire yo kurinda ko ibiciro byatumbagira cyane.

Ubusanzwe iyo leta idashyiramo iyi nkunganire, igiciro cya mazutu kuri litiro cyagombaga kuba ari 1483Frw [cyari kuba kiyongereyeho arenga 200Frw], naho litiro ya lisansi yagombaga kuba 1474Frw.

Bivuze ko ibiciro iby’ingendo bizamutse?

Mu buryo bwumvikana, kuba igiciro cya lisansi cyazamutse bisobanuye ko bigomba guhita bigira ingaruka ku biciro by’ingendo by’umwihariko ku batwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.

Ibiciro by’ingendo biri gukurikizwa ubu, byavuguruwe mu Ukuboza 2020, aho Leta yatanze nkunganire, hirindwa ko ibiciro byo gutega imodoka byaremerera abagenzi.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko kugeza ubu leta yari imaze gutanga agera kuri miliyari 29Frw afasha mu gutanga ikiguzi cya nkunganire ku mugenzi, ni ukuvuga ko ayo umugenzi yishyura uyu munsi atariyo yagombaga kuba yishyura.

Ibi iyo bidakorwa, gutwara abantu byari kuba bihenze kuko iyo urebye igiciro umuntu uvuye i Kigali agiye i Rubavu cyangwa uvuye i Kigali agiye i Rusizi atanga uyu munsi, usanga harimo itandukaniro ry’amafaranga 1000, iyo iyo nkunganire iva kuri Leta iba idahari.

Urugero nko kuva Nyabugogo ujya Rubavu, igiciro cyakabaye 4040Frw ariko ubu ni 3310Frw. Ni ukuvuga ko Leta yunganiraho 1000Frw. Mu Mujyi wa Kigali kuva Kimironko ujya Nyabugogo, igiciro cyari kuba 318Frw ariko ubu ni 253Frw kubera nkunganire.

Ni ukuvuga ko buri rugendo Umunyarwanda afashe akinjira muri bisi haba hari amafaranga Leta iba yamurihiye muri iyo tike ye.

Minisitiri Dr Nsabimana ati “Ayo mafaranga aracyariho ukongeraho uku kwigomwa kw’imisoro leta yatanze ku buryo igiciro cyo gutwara abantu cyo ntabwo kirahinduka kiraguma uko gisanzwe.”

Ba rusahurira mu nduru bahawe gasopo

Akenshi iyo habayeho impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli usanga hari abacuruza ibindi bintu bitandukanye bahita bazamura ibiciro ku buryo usanga hari n’umucuruzi w’ibirayi urimo kwitwaza ko lisansi yahenze nawe akazamura ibiciro.

Ni ibintu byagaragaye ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga, abacuruzi bazamuye ibiciro ku rwego rutigeze kubaho, ndetse bituma inzego zitandukanye zihagurukira icyo kibazo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimama Béata yibukije abacuruzi ko bagomba kumanika ibiciro ku bicuruzwa byabo kugira ngo hatazabaho abazamura ibiciro uko bishakiye.

Ati “Kudatanga igiciro ngo ukigaragaze ni ukugira ngo abantu baciririkanwe ariko harimo no gushaka guhenda wa muguzi, iyo ni ingingo ikomeye ku buryo ari abacuruzi dutangira kubashishikariza kumanika ibiciro ahantu hagaragara kuko ari itegeko rijyanye no kurengera umuguzi.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cyose ibiciro by’ingendo bitahindutse, nta rundi rwitwazo rwo kuvuga ngo ibijumba cyangwa ibindi bicuruzwa nabyo byahenze, abaguzi bakanguke bakurikirane amakuru aba yatanzwe kugira ngo batazajya bahendwa.”

Minisitiri Habyarimana yavuze ko abaguzi nabo bakwiye kuba maso bakirinda abantu bashobora kubabeshya ko ibiciro byazamutse kubera ko lisansi yahenze.

Litiro ya lisansi yageze kuri 1359 Frw ivuye kuri 1256Frw, ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1368 Frw ivuye ku 1201 Frw.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .