Ibiciro bishya by’imisoro ku butaka bizatangazwa bitarenze icyumweru

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyijeje abaturage ko inzego zibishinzwe zigiye gukorana zikarebera hamwe ibisubizo ku mpungenge bakomeje kugaragaza zo kutabona ibiciro bishya by’imisoro ku mitungo itimukanwa kandi n’igihe cyo kuyishyura cyegereje.

Mu Itegeko rishya rigena umusoro ku mutungo utimukanwa byagaragaye ko wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abaturage ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugeza n’ubwo abaturage basabye Umukuru w’Igihugu kwinjira muri icyo kibazo.

Kuwa 21 Ukuboza 2020 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage ndetse n’abanyamakuru, umuturage witwa Niyitanga Salton yamubwiye ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye ku buryo abaturage bafite impungenge zo kutabona uwo musoro bityo umutungo wabo uburiho ukaba watezwa icyamunara.

Icyo gihe yagize ati “Umusoro ku bukode bw’ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi bituma abaturage benshi bagaragaza ko batazashobora kuwishyura bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yahise itangaza ko ibi biciro bigiye kuvugururwa ariko kugeza ubu bamwe mu bafite imitungo itimukanwa bakomeje kugaragaza impungenge z’uko igihe cyo kwishyura imisoro kigiye kugera bataramenya ibiciro bivuguruye ndetse hari n’abamaze kwishyura bagendeye kuri ibyo byashyizweho umwaka ushize.

Abaganiriye na RBA, bagaragaje ko ibyifuzo birimo kugabanyirizwa imisoro ariko bakaba banamenyeshwa ibijyanye n’impinduka zakozwe igihe cyo gusora kitaragera.

Umwe yagize ati “Mfite isambu ntabwo irengeje hegitari, muri iyi myaka itatu imisoro yagiye izamuka ariko twebwe ntitwamenye impamvu.”

Undi muturage wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Icyo twifuza ni uko twagabanyirizwa imisoro y’ubutaka. Imisoro yarazamutse nsanga nishyura ibihumbi 18 Frw, urumva ni amafaranga menshi cyane kandi ntacyo twinjiza, ntiducuruza, ni ikibazo.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Sekanyange Jean Léonard yasabye ko byakwihutishwa ndetse hakarebwa uburyo abantu bamwe basonerwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ugasanga ibijyanye n’ubukungu bw’Umunyarwanda uburyo bwagiye buzamuka budahuye neza n’uburyo umusoro wikubye kandi ukikuba vuba. Ugasanga hari aho basoresha umuntu ubutaka bwe n’ahazanyura umuhanda bakahamusoresha kandi byanze bikunze umuhanda utarahagera.”

Yakomeje agira ati “Twari twifuje ko itegeko rigira bike bivugururwamo, twizera ko bazareba kuri ibyo twabahaye icyo dusaba ni uko byakwihutishwa, niba itegeko rivugururwa Abanyarwanda bakabimenya kugira ngo hatagira ukomeza kurwana no gusora bikaba byanatuma agurisha ubutaka bwe kugira ngo asorere ubundi bikazamutera ubukene.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko gahunda yo kuvugurura itegeko ry’imisoro ku mutungo utimukanwa bigeze kure kandi mu bihe bya vuba inzego zibishinzwe zizaba zatangaje iby’ingenzi bimaze gukorwa.

Ati “Biri kwirwaho, hari hari gahunda y’uko bitarenze iki cyumweru haba hari umushinga wa nyuma kugira ngo batangaze imisoro ivuguruye.”

Yakomeje agira ati “Abamaze kwishyura ni ukubemerera ko bishyuye imisoro y’ikirenga bashobora guheraho bishyura indi misoro bafite cyangwa umwaka utaha bakayiheraho. Bashobora no gusubizwa amafaranga yabo.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nayo itangaza ko umwanzuro wafashwe kuri iri tegeko uri hafi gutangazwa.

Ibiciro bivuguruye ku musoro w'ubutaka bigiye gusohoka mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .