I&M Bank Rwanda yahembye imishinga itatu mito y’indashyikirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Mata 2019 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank yahembye imishinga itatu y’icyitegererezo yatoranyijwe mu bukangurambaga bwa #IMPushToStart bwo ku mbuga nkoranyambaga zayo muri Werurwe 2019.

Ubu bukangurambaga bwatoranyijwemo imishinga itatu irimo uw’Ubuhinzi bw’urusenda, ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubika amakuru y’abarwayi kwa mu muganga n’uwa studio itunganya amafoto.

Umushinga wo guhinga urusenda wa CCE Farms wahawe miliyoni 2Frw; Ntihinduka David washinze studio ifotora yahawe miliyoni 1 Frw mu gihe Sosiyete ya SalutemTech Ltd yahembwe 500 000 Frw.

Abanyamahirwe batoranyijwe ni abakurikiye paji ya I&M Bank ku mbuga nkoranyambaga, bagatanga ibitekerezo by’imishinga yabo kuri Twitter bakoresheje hashtag ya #IMPushToStart ndetse bakabona umubare munini w’abakunda n’abongera gutangaza (retweet) ibyo banditse.

Imishinga yahembwe yatoranyijwe muri itanu yamurikiwe itsinda ry’abakozi ba banki.

Nyuma yo gushyikirizwa sheki z’amafaranga batsindiye kuri uyu wa 2 Mata 2019, mu muhango wabereye ku Cyicaro cya I&M Bank, abahembwe bavuze ko bagiye kwagura imishinga yabo.

Ushorewenimana Candide uri mu batangije CCE Farms ihinga urusenda i Musenyi mu Bugesera yavuze ko bagiye kwiteza imbere muri gahunda yo kubaka ikigo cya mbere mu gutunganya no kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto mu Rwanda.

Yagize ati “Turateganya kwifashisha iki gihembo mu gukora uruganda ruto mu kwagura ibikorwa byacu. Twatangiye ducuruza ariko dusanga dukwiye guhinga urusenda ngo duhaze isoko. Twagemuriraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB) toni imwe mu cyumweru tubanje gushaka urusenda mu yandi masoko.’’

CCE Farms ifite abakozi bane bahoraho n’abagera kuri 20 bakora rimwe na rimwe.

Ntihinduka David w’i Gatsibo wahembwe miliyoni 1 Frw akesha umushinga wa studio y’amafoto yitwa Holy Movie Studio yavuze ko inzozi ze zibaye impamo.

Ati “Imana yumvise inzozi zanjye insohoreza isezerano. Aya mafaranga aje akenewe kuko azamfasha kubona camera nziza, printer ihanagura amafoto n’ibindi bizatuma noza akazi.’’

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko banki iri kuvugurura ishoramari ryo mu mishinga mito n’iciriritse.

Yavuze ko “Iyo urebye umubare w’abanyeshuri basoza kaminuza n’imirimo ihari ubona ko ari mike. Uburyo bwo kubona imirimo ni ukuyihanga twe ubwacu. Dufite ubwoko bwiza bw’urusenda ariko uburyo rufungwamo bukwiye kuvugururwa. Dufite urusenda ruryoha cyane kurusha n’urwa ‘Tabasco’ rukoreshwa na benshi ku rwego mpuzamahanga.’’

Yashimye imishinga yose yahembwe agaragaza ko ifite impinduka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Bairstow yijeje abahembwe umufasha ku nguzanyo binyuze mu Kigega gishinzwe guteza imbere Imishinga mito n’Iciriritse (BDF).

Ati “Tuzabafasha aho muzadukenera mu bijyanye na serivisi za banki. Dufite ubufasha mu by’ingwate kuko benshi ariyo ibazitira. Ndi hano ngo mbe umujyanama wanyu igihe muzakenera ubufasha bwanjye.”

Abahembwe bagizwe abambasaderi ba banki aho bakorera no mu rungano rwabo. Mu mezi atatu banki izabasura irebe aho imishinga igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ubu bukangurambaga bwanahembye Turimumahoro Christian watwaye ishimwe ry’uwizigamye cyane (I&M Super Saver) agahabwa 100,000Frw ndetse na Kagire Edmund washimiwe ubutumwa bwiza yatanze ku Munsi wahariwe Abagore.

Bwarangiye umubare w’abakurikira I&M Bank Rwanda kuri Facebook bavuye kuri 1444 bagera kuri 1845; kuri Twitter bavuye kuri 1854 bagera kuri 2027 mu gihe kuri Instagram wavuye kuri 218 ugera kuri 315 mu minsi 30.

Sosiyete ya SalutemTech Ltd yahembwe 500 000 Frw
Ntihinduka David w’i Gatsibo yahembwe miliyoni 1 Frw akesha umushinga wa studio y’amafoto yitwa Holy Movie Studio
CCE Farms ihinga urusenda i Musenyi mu Bugesera yegukanye miliyoni ebyiri
I&M Bank Rwanda yahembye imishinga itatu mito y’indashyikirwa yatoranyijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri I&M Bank Rwanda, Fiona Kamikazi Rutagengwa
Ishimwe Patrick uri mu bashinze SalutemTech Ltd yabwiye IGIHE ko igihembo bahawe kizabafasha kwagura ibikorwa byabo byo kubika amakuru y'abarwayi mu bitaro
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko banki iri kuvugurura ishoramari ryo mu mishinga mito n’iciriritse
Umuhango wo guhemba wabereye ku cyicaro cya I&M Bank Rwanda#

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza